skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije Zambia yabuze uwabaye Perezida wayo wa mbere

Yanditswe: Friday 18, Jun 2021

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanya-Zambia kubw’urupfu rwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu. Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza no guharanira amahoro byamuranze akiriho bitazibagirana.

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yafashe mu mugongo umuryango wa Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia, Kenneth Kaunda niwe waharaniye kubona ubwigenge bw’iki gihugu.

Uyu mugabo yaharaniye ubwigenge bwa Zambia,aba uwa mbere uyoboye iki gihugu yitabye Imana ku myaka 97.

Kenneth David Kaunda yavutse tariki 28/04/1924 ku misiyoni iri hafi y’umupaka w’icyitwaga Rodeziya ya Ruguru na Congo.

Se, umunyedini wabitorewe, yapfuye mu gihe yari akiri umwana, asiga umuryango we mu ngorane z’imibereho.

Ariko ubuhanga bwa Kaunda mu mashuri bwamugejeje mu ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe muri Roseziya ya Ruguru, nyuma aba umwalimu.

Akazi ke kamugejeje mu ntara ya Copperbelt region, no muri Rodeziya Yepfo -Zimbabwe ubu, aho yarihuye no gutegeka no kuba hejuru y’abandi kw’abazungu.

Kimwe mu bikorwa bye bya mbere bya politiki cyabaye kuba umuntu utarya inyama, mu kwamagana politiki y’uko abirabura bagurira inyama ku idirishya ryabo.

Mu 1953 yabaye umunyamabanga mukuru wa Northern Rhodesian African National Congress ariko iyi yananiwe gushyira hamwe abirabura b’Abanyafurika mu kurwanya ubutegetsi bw’abazungu muri Rhodeziya na Nyasaland.

Hashize imyaka ibiri, yarafunzwe, akoreshwa imirimo, aregwa gukwirakwiza inyandiko abategetsi bavuze ko zigumura.

Abonye ko ishyaka yarimo ryananiwe gufata umurongo ukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abirabura, Kaunda yashinze irye bwite, Zambian African National Congress.

Mu mwaka umwe gusa ryari riciwe na Kaunda asubizwa muri gereza. Kumufunga byamuhinduye umuhezanguni.

Byageze mu 1960 ari umukuru w’ishyaka rishya United National Independence Party (Unip), maze atewe imbaraga no kujya gusura Martin Luther King muri Amerika, agarutse atangiza imigumuko yarimo gufunga imihanga no gutwika inzu zimwe.

Kaunda niwe ishyaka UNIP ryatanze nk’umukandida mu matora yo mu 1962 yagejeje ku butegetsi bitoroshye ihuriro ryarimo ishyaka African National Congress (ANC).

Ihuriro rya Rodeziya na Nyasaland ryaje gusenywa mu mpera za 1963, hashize ukwezi kumwe, Kaunda atorwa nka minisitiri w’intebe wa Rodeziya ya Ruguru. Iki gihugu cyongeye kwitwa Zambia, kibona ubwigenge mu kwa 10/1964, Kaunda aba perezida wa mbere.

Yatangiranye amahirwe yo kuboyobora igihugu gifite amahirwe mu bukungu kurusha ibindi bituranye ariko gifite abaturage bacye cyane bize ibijyanye n’ubutegetsi.

Ubutegetsi bwe kandi bwabangamiwe cyane no kuba Ian Smith yaratangaje ko Rodeziya y’Epfo -umuturanyi - nayo ibaye igihugu cyigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa