skol
fortebet

Radio Rusizi yashenguwe no kubura umukozi yari imaranye iminsi itanu gusa

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama, 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio yarenze umuhanda irimo abantu batanu, babiri muri bo bahita bapfa.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kamembe, akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Kamuhirwa mu rukerera rwa tariki 20 Kanama 2023

Mu bapfuye harimo umukozi wa Radio Rusizi witwa Niyitegeka Hertier w’imyaka 25, hamwe n’umukobwa utamenyekanye umwirondoro.

Iyi Radio yavuze ko uyu mukozi wayo yari amaze iminsi 5 gusa mu kazi ndetse yari afite ejo heza bityo bababajwe no kumubura.

Mu butumwa Radio Rusizi yanyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook, yagize ati:” Hertier yari umwana muto ufite imbere heza. Twari tumaranye iminsi 5 mu kazi ka Radio Rusizi atwara abakozi bayo. Muri iki gitondo impanuka imwambuye ubuzima! Imana imwakire mu bayo”.

Abandi bantu batatu bari kumwe n’aba bombi bakomeretse bikabije nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure yabitangaje.

Ati “Nibyo koko Impanuka yabaye babiri bitaba Imana harimo umushoferi n’umukobwa bikekwa ko ari mu kigero cy’imyaka 20 utaramenyekana imyirondoro, abandi batatu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho, mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaba cyateje iyi mpanuka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa