skol
fortebet

RBC yamaganye abavuzi gakondo babeshya abaturage ko bavura indwara zose

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima mu Rwanda RBC cyamaganye abavuzi gakondo babeshya abaturage ko bavura indwara zose, kivuga ko ibyo abo bavuzi bavuga hari ibyo bakabya kubera ko abo bavura bapfira kwa muganga.
RBC itangaje ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu by’ ubwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara abavuzi gakondo bavuga ko bavura indwara zose zirimo izandura n’ izitandura. Mu ndwara abo bavuzi gakondo bavuga ko bavura ahanini bifashishije imiti y’ ibyatsi harimo umutima, kanseri, impyiko, (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima mu Rwanda RBC cyamaganye abavuzi gakondo babeshya abaturage ko bavura indwara zose, kivuga ko ibyo abo bavuzi bavuga hari ibyo bakabya kubera ko abo bavura bapfira kwa muganga.

RBC itangaje ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu by’ ubwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara abavuzi gakondo bavuga ko bavura indwara zose zirimo izandura n’ izitandura. Mu ndwara abo bavuzi gakondo bavuga ko bavura ahanini bifashishije imiti y’ ibyatsi harimo umutima, kanseri, impyiko, igifu, ubugumba n’ izindi.

Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’ indwara y’ umutima mu ishami ry’ ubuvuzi bw’ indwara zitandura mu kigo RBC, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017 yavuze ko abo bavuzi bakabya kuko bamwe mu baturage bivuzayo hari igihe bapfira kwa muganga.

Dr Ntaganda yavuze ko ibyo abo bavuzi bavuga bibaye ari ukuri Minisiteri y’ ubuzima itakomeza gutanga amafaranga menshi ku banyamahanga baza mu Rwanda kuvura indwara z’ umutima ndetse ngo yahagarika gutumiza imiti ihenze mu mahanaga.


Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima muri Progaramu y’indwara zitandura mu kigo RBC

Yagize ati “Ibyo abo bavuzi bavuga barakabya, Minisante igura imiti ihenze, kuki tutakira uwo muntu tuti ngwino CHUK utuvurire abarwayi b’ umutima. Bavura ikintu runaka bakabaye babigaragaza tukabiyambaza aho kugira ngo uge guhamagara abo abanyamahanga bahenze cyane.”

Yunzemo ati “Abo bantu bakinira abandi ku bwonko bakababeshya ngo barabafasha, ariko muri rusange twibuke ko izo ndwara (indwara zitandura) ntabwo zihita zica...”

Dr Ntaganda yatanze urugero ku ndwara ya diyadete avuga ko abo bavuzi ba gakondo hari igihe babeshya umuntu ko isukari yagabanyutse kandi mu by’ ukuri ataribyo.

Ati “Ujyayo urwaye diyabete bakakubwira ibyo witwararika ejo wasubirayo bakakubwira ngo ibipimo by’ isukari byagabanyutse ariko mu by’ ukuri ntabwo biba byagabanyutse. Kwa muganga bafite uburyo babipima bakamenya igipimo nyakuri cy’ isukari iri mu mubiri.”

Yongeho ati “Bariya bantu kabisa hari ibyo bakabiriza bakabeshya abaturage, n’ ikigaragara nyuma y’ igihe wa muntu apfira kwa muganga”.

Umwe mubavuzi gakondo uvuga ko avura indwara zose yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko hari abavuzi gakondo bavura kwa muganga bazinaniwe ashimangira ko ubuvuzi bwabo bufitiye abaturage akamaro.

Yagize ati "Nibyo tuvura indwara zose...hari abo tuvura bakagaruka bakaduha ubuhamya bavuga ko twabavuye bagakira"

Ikinyamakuru Umuryango ntabwo twabashije kubona umuturage uduha ubuhamya ko yakize nyuma yo kuvurwa n’ abavuzi ba gakondo bavuga bavura indwara zose.

Mu Rwanda umubyibuho ukabije ari 21%, ariko ngo ku munsi wa CAR Free Day, tariki ya 29 Gicurasi 2016, mu mujyi wa Kigali hakorwaga siporo rusange mu mihanda itarangwamo imodoka abantu bagera ku 7000 bisuzumishije indwara zitandura 32% basanganwa umubyibuho ukabije.

Mu Rwanda abagera kuri 15% bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, abagera kuri 3% bafite isukari nyinshi mu mubiri bijyana n’indwara ya Diabete, naho muri rusange abivuza indwara zitandura (Cancer, umubyibuho ukabije, n’izindi) ni 25%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa