skol
fortebet

RDB na REG bahuye n’abashoramari mu by’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Itsinda ry’abashoramari 30 baturutse muri norvege baravuga ko bagiye gusangiza u Rwanda ubunararibonye bw’imyaka irenga 100 bafite mu by’ingufu zituruka ku zuba no kungomera z’amazi bityo umubare w’abagerwaho n’aya mashanyarazi ukiyongera.
Aba bashoramari mu by’ingufu zituruka ku zuba no kungomera z’amazi basobanuriwe amahirwe ari mu Rwanda muri uru rwego, binajyanye na gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Umuyobozi wa RDB ushinzwe ibikorwa, (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abashoramari 30 baturutse muri norvege baravuga ko bagiye gusangiza u Rwanda ubunararibonye bw’imyaka irenga 100 bafite mu by’ingufu zituruka ku zuba no kungomera z’amazi bityo umubare w’abagerwaho n’aya mashanyarazi ukiyongera.

Aba bashoramari mu by’ingufu zituruka ku zuba no kungomera z’amazi basobanuriwe amahirwe ari mu Rwanda muri uru rwego, binajyanye na gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Umuyobozi wa RDB ushinzwe ibikorwa, Emmanuel Hategeka avuga ko aba bashoramari bazafasha Leta mu kwihutisha intego yihaye yo kuba muri 2018 izaba yagejeje ku banyarwanda bangana na 22% umuriro w’amashanyarai akomoka ku zuba. Yagize ati,’’Ibyo biratwereka ko hari intambwe tugomba gutera kuri ya 7.6 kugera kuri 22% kuko dufite intego ko mbere yuko uyu mwaka wa 2018 urangira byibura twaba tugejeje kuri 70% y’abanyarwanda bafite umuriro.’’

Umuyobozi w’ibigo byo muri norvege bishora imari mu ngufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku rwego rwa Afurika, Brazil n’u Buhinde, Gulbrand Wangen atangaza ko baanyuzwe n’amahirwe y’ishoramari basanze muri uru rwego ndetse ko bakurikije inararibonye barufitemo hari byinshi bazasangiza u Rwanda. Ati, ’’Muri Norvege, 98% by’amashanyarazi dufite akomoka ku ngomero z’amazi. Dufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 100 mu by’ingufu zikomoka ku ngomero z’amazi twizera ko byafasha u Rwanda. u Rwanda ni isoko rikura cyane kandi ruhagaze neza ku musaruro mbumbe w’igihugu. gutangiza business mu Rwanda biroroshye cyane ugereranyije no mu bindi bihugu. ni igihugu gitekanye, kigendera ku mategeko kandi gikorera mu mucyo.’’

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Maurice Kayitare avuga ko gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire bizazamura umubare w’abanyarwanda bagerwaho nayo ndetse Leta idatanze amafaranga menshi agenda ku bikorwa remezo nk’amapoto n’ibindi.

Leta y’u Rwanda kugeza ubu yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kongerera ubushobozi abanyarwanda bwo kubona amashanyarazi zirimo miliyoni 50 z’amadorali yahawe na Banki y’Isi ahabwa abaturage nk’inguzanyo ngo ababshe kugura ayo mashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba no ku ngomero z’amazi.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa