skol
fortebet

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika ubuhahirane

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ikiraro cy’ahitwa mu Gisa ubu cyamaze kwangirika kuko imbaho zari zikigize zamaze kubora.

Sponsored Ad

Aba babyeyi ngo bafite impungenge z’abana babo kuko aricyo banyuraho bambuka umugezi wa Sebeya bajya ku ishuri.nyamara nubwo nta mirimo yo gusana iki kiraro yari yatangira gusa Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntibutinya kwemeza ko imirimo yo gusana iki kiraro yatangiye ndetse igize kure.

Ni ikiraro kiri mu murenge wa Rugerero,Akagali ka Gisa umudugudu wa Gisa ni ikiraro cyambukiranya umugezi wa Sebeye ukunze kuzura ugatwara imirima y’abaturage ukanangiza n’ibikorwa remezo udakuyemo k’utwara nabantu bakitaba

Bimwe mu bikomeje gutera impungenge abaturage harimo kuba abantu ,amatungo n’ibinyabiziga byakandagiragaho zamaze kubora, izindi zivaho burundu aho uhantuze akandagira ku giti kimwe kigitambitse.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye ashirwa ahagaragara yavuze ko iki kiraro ugerageje kukinyuraho agenda asimbuka ibyobo binini cyane aho imbaho zamaze kuvaho.

Avuga ko kuri iki kiraro cyangiritse utatinyuka kunyuzaho itungo kuko utarigeza hakurya ndetse ko bagorwa no kuhanyura mu masaha ya nijoro.

Agira ati:”kuhanyura bwije ukagera hakurya ni aha Nyagasani,hari abantu benshi bagiye bahagwa njye nigirira ubwobo ubwo nugutaha kare,iyo urebye kwangirika kwacyo batumye ubuhahirane buhagarara,nta gare rihanyura,nta myaka yahanyura mbese turagowe.”

Nyiramanzi Agnes(Izina twahimbye) ni umwe mu baturage ubwo twakoraga iyi nkuru yari aje gufata umwana we avuye ku ishuri we na bagenzi be bavuga ko kubera impungenge zo kuhasiga ubuzima buri saa sita baza kwambutsa abana babo.

Yagize ati: "Nkatwe turerera ku Kabiza turahangayitse,umwana yagwa muri uyu mugezi akaba yagenza nta misumari ikirimo wanyerera ukaba wagwamo,bitwe n’iki kiraro umwana aguyemo yagwa muri Sebeya kandi ntabwo yaba muzima.”

Akomeza agira ati:”Mbere hari ubwo umubyeyi yavaga kubyara akaza mu modoka akambuka iki kiraro ,uwabaga avuye gusarura akambutsa imyaka ariko ubu nukubirekera iyo ku musozi,na mukanya hari umwana wari uguyemo.”

Si abana gusa bagorwa no kwambuka iki kiraro hari n’abakoresha amagare basanzwe banyuzaho imizigo ubu bahamya ko kwambuka iki kiraro ari ikizami mubindi.

Umwe muri bo yagize ati:’’Nkora akazi ko kwikorera imizigo nyambutsa ariko aho cyangirikiye ntabwo tukihanyuza amagara akazi kacu karahagaze turasaba ubuyobozi kudufasha kigakorwa kuko nta mukozi ugikora turabona.”

Ubwo umunyamakuru w’umuryango yasuraga iki kiraro yasanze ntambaho ,ibiti cyangwa umucanga hafi y’iki kiraro yewe nta n’umukozi nibura n’umwe ukora imirimo y’ubwubatsi kuri iki kiraro.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabwiye avuga ko ubu iki kiraro kiri gukorwaho ibikorwa byakorohereza abakinyuraho gusa ngo hakaba hari no gukorwa inyigo yo kugikora mu buryo burambye.

Agira ati:”Ubu ngubu kirimo gikorwa kugira ngo gikomeze gifashe ubuhahirane,gifasha abanyeshuri,abaturage basanzwe ariko mu buryo burambye turimo kwiga uburyo cyazakorwa kubera akamaro gifite turateganya kugikoraho mu mishanga irambye duteganya.”

Iki kiraro abaturage bakaba bifuza ko cyasanwa mu maguru mashya kuko uretse kugira impungenge ko hari uwahaburira ubuzima ngo mu buzima busanzwe cyoroherezaga ubuhahirane hagati y’utugari twa Gisa,Kabirizi na Ndobogo n’ibice bihakikije,kubakigikoreshwa ngo ntayandi mahitamo kuko ntayindi nzira ishoboka wanyuramo ngo wambuka uyu mugezi wa Sebeya uhoramo umuvumba utakorohera uwagerageza kuwambuka n’amaguru.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa