skol
fortebet

RURA yatangaje igabanuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa 4 Nyakanga 2020,Ibiciro bya esanse na peteroli byamanutse.

Sponsored Ad

Guhera tariki ya 04 Nyakanga 2020 biteye gutya:

- Igiciro cya essense i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro.
- Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.

N’ukuvuga ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse, aho litiro ya lisansi yagabanutseho 57 Frw naho mazutu igabanukaho 42 Frw kuri litiro.

Itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2020, rivuga ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenza 908 Frw kuri litiro naho icya mazutu ntikirenze 883 Frw kuri litiro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick, rigira riti ‘‘Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.’’

Ihinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga. Ibicuruzwa bigezwa mu Rwanda biba biba byaratumijwe ku isoko mpuzamahanga nko mu mezi abiri ashize.

Ibi biciro bishya bigiye gusimbura ibyagiyeho ku wa 4 Gicurasi 2020, aho igiciro cya lisansi i Kigali cyari 965 Frw kuri litiro naho icya mazutu kiri kuri 925 Frw.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kugabanuka cyane kuko no ku isoko mpuzamahanga byagiye hasi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa