Rwanda: Abarenga miliyoni 2 bivuza indwara z’ubuhumekero buri mwaka
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Buri mwaka, abantu barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda bivuza indwara z’ubuhumekero, aho usanga zikunze gusuzugurwa no kutitabwaho nubwo ziri mu zizahaza umubiri, byagera ku bana zigasya zitanzitse.
Indwara z’ubuhumekero, zirimo izandura n’izitandura, mu bana umusonga uza ku mwanya wa mbere mu zo kwa muganga bavura kenshi.
Ni mu gihe, mu bakuru, indwara zifunga inzira z’ubuhumekero ari zo zugarije benshi, aho zihitana 6% mu bazirwaye.
Nubwo biri uko, imwe mu mbogamizi zikigaragara ni uko hari abantu bagifite imyumvire yo kwanga kwivuza izi ndwara, ahubwo bakanywa imiti bagenda basigaza abandi bakayoboka iy’ibyatsi.
Mujawimana Clementine, w’imyaka 38, amaranye imyaka myinshi uburwayi bwa asthma, aho imufata mu myanya y’ubuhumekero, bigatuma imiyoboro ijyana cyangwa ivana umwuka mu bihaha ibyimba.
Avuga ko, uretse gukorora cyane no gusemeka, akumva ahera umwuka, hari impumuro zimubangamira, zirimo itabi n’imibavu, ibituma amaze imyaka igera kuri 12 yivuriza ku bitaro bya CHUK.
Agira ati: “N’iyo wanyuraho umaze kurinywa utakirifite mu ntoki, wamwuka waryo, njye mpita ngira ‘crise’, cyangwa nka kwa kundi bitera ‘parfum’ ukancaho nkayumva ngira ikibazo.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza ubu, abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri buri mwaka bivuza indwara z’ubuhumekero.
Umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), inzobere mu buvuzi bw’indwara z’ubuhumekero, Dr. Babane Jean Felix, avuga ko buri munsi bakira abarwayi barenga 40 bavurwa indwara zikomeye z’ubuhumekero.
Avuga ko abo bavurwa usanga biganjemo abakoze igihe kirekire mu birombe batabashije kwirinda uko bikwiye, ndetse n’abanyweye itabi rikagenda ribangiza inzira z’ubuhumekero.
Agira ati: “Niba nk’umuntu yaranyoye itabi imyaka 20, uwo muntu afite ibyago biri hejuru cyane byo kurwara kanseri y’ibihaha, ndetse afite ibyago biri hejuru byo kurwara indwara z’ubuhumekero.”
Dr. Babane yabwiye RBA ko abamaze igihe banywa itabi bagirwa inama yo kugana kwa muganga, bagafotoza ibihaha byabo hakarebwa niba nta kibyimba cyajemo.
Ati: “Tugira igikoresho gipima ubushobozi bw’imiyoboro y’umwuka bwawe kugira ngo turebe ko utatangiye kugabanuka biturutse ku ngaruka zo kunywa itabi.”
OMS igaragaza ko ibicurane biri mu ndwara z’ubuhumekero, bihitana abantu bari hagati y’ibihumbi 290 na 650 ku mwaka, 99% byabo bakaba ari abana bo mu bihugu bikennye cyangwa ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *