skol
fortebet

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika mu korohereza abantu kubona VISA

Yanditswe: Thursday 16, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Rwanda kiri ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu bya Afurika byorohereza abantu kubona Viza, aho gikurikiye Gambia, Benin, Seychelles, Sénégal na Ghana mu gufungurira amarembo abatuye uyu mugabane.
Raporo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, igaragaza uburyo ibihugu bituye uyu mugabane bifungurirana amarembo ababigana, igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho amanota 0,868 ugereranyije na 1,0 Benin ya mbere ku rutonde yazamutseho.
U Rwanda ruherutse gukuraho ikiguzi cya Viza ku (...)

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Rwanda kiri ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu bya Afurika byorohereza abantu kubona Viza, aho gikurikiye Gambia, Benin, Seychelles, Sénégal na Ghana mu gufungurira amarembo abatuye uyu mugabane.

Raporo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, igaragaza uburyo ibihugu bituye uyu mugabane bifungurirana amarembo ababigana, igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho amanota 0,868 ugereranyije na 1,0 Benin ya mbere ku rutonde yazamutseho.

U Rwanda ruherutse gukuraho ikiguzi cya Viza ku baturage ba AU, abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kurugana.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibiri bidakora ku nyanja [rwo na Uganda] biri muri 20 bya mbere bifungurira amarembo Abanyafurika. Rugaruka kandi mu cyiciro cy’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba [rwo na Tanzania] byateye intambwe igaragara mu myaka itanu ishize mu gufungurira amarembo Abanyafurika.

Raporo igaragaza kandi ko ibigo by’indege bibiri, RwandAir na Ethiopian Airlines, aribyo byonyine byo kuri uyu mugabane bifite uruhushya rutangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga mu by’Ingendo, IATA, mu kugenzura ko abantu bapimwe kandi bipimishije Covid-19.

Iyi raporo ikozwe mu gihe Isi imaze imyaka ibiri mu bihe bitoroshye bya Covid-19 byatumye ingendo zihagarara. Ubu abakora ingendo basabwa kuba bipimishije kandi barikingije.

Ku Mugabane wa Afurika, Raporo igaragaza ko Abanyafurika miliyoni 77 aribo bamaze kwikingiza Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Ku rundi ruhande, Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 87 ku Isi mu zikomeye aho ifite amanota 61. Inganya ubushobozi n’iya Benin n’iya Mongolia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa