skol
fortebet

U Rwanda rwakiriye imirambo 2 y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zakiriye imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda mu bihe bitandukanye.
Abagabo biciwe muri Uganda ni Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya wishwe ku itariki 30 Kanama 2021 na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu Murenge Kaniga wishwe kuwa 2 Nzeri 2021 bose batoraguwe mu Karere ka Kabale muri Uganda bacucuwe n’ibyabo.
Amakuru y’urupfu rwabo yamenyekanye atanzwe na bagenzi babo bahamagaye (...)

Sponsored Ad

Ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zakiriye imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda mu bihe bitandukanye.

Abagabo biciwe muri Uganda ni Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya wishwe ku itariki 30 Kanama 2021 na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu Murenge Kaniga wishwe kuwa 2 Nzeri 2021 bose batoraguwe mu Karere ka Kabale muri Uganda bacucuwe n’ibyabo.

Amakuru y’urupfu rwabo yamenyekanye atanzwe na bagenzi babo bahamagaye imiryango yabo iri mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugaragaza ko abishwe babanje kwamburwa ibyo bari bafite byose, dore ko bari bamaze igihe bashaka imibereho muri iki gihugu cya Uganda.

Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu abantu 16 barimo abagabo 9, abagore 5 n’abana 2, birukanywe muri Uganda.

Bavuga ko bafatiwe mu nzira bagaruka mu gihugu cyabo, bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, zirabahohotera zibabashinja kwinjiza COVID19 muri iki gihugu.

Muri 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

Museveni yabajijwe na France 24 nimugoroba niba hari icyizere afite cy’uko uyu mupaka uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.”

Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure.

Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa