skol
fortebet

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe imbabazi na Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 14, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu urukiko rumuhamije gutanga sheke zitazigamiwe.

Sponsored Ad

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu rigira riti: "Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko", Perezida Kagame "yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi".

Umuhungu we Apollo Mucyo, wakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kunenga leta y’u Rwanda mu gihe se yari afunze, yavuze ko ubu "yuzuye ibyishimo".

Mu butumwa bwa ’status’ bwo kuri Instagram, yanditse ati: "Umutima wanjye uruzuye. Nasazwe n’ibyishimo! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga". Yavuze ko "ashima iki kimenyetso".

Yongeyeho ati: "Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye... rutahindutse".

Dr.Habumuremyi, w’imyaka 60, yari afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali. Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, umucamanza yari yamukatiye icyo gifungo hamwe no kuriha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

Hari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe zijyanye na Kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda, ubu yafunzwe.

We yari yaburanye avuga ko sheke yatanze zari iz’ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga macye bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

Kuri uyu wa kane, igitangazamakuru cy’igihugu cyatangaje ko amafaranga y’ihazabu yo agumaho kandi ko imitungo ye ikomeza gufatirwa kugeza yishyuye abo abereyemo amafaranga.

Bwana Habumuremyi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2014, mbere y’uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w’uburezi.

Ubwo yafungwaga mu kwezi kwa karindwi mu 2020, yari akuriye urwego rushinzwe intwari z’igihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa