skol
fortebet

Umunyabigwi mu ikinamico Mukeshabatware Dismas yasezeweho bwa nyuma uyu munsi

Yanditswe: Tuesday 06, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu makinamico mu Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021 nibwo habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware.
Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware, watangiriye kwa muganga ubwo abo mu muryango we bajyaga gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Nyuma yo kugeza umurambo wa Nyakwigendera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abantu (...)

Sponsored Ad

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu makinamico mu Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021 nibwo habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware.

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware, watangiriye kwa muganga ubwo abo mu muryango we bajyaga gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nyuma yo kugeza umurambo wa Nyakwigendera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abantu bake nibo bemerewe kwinjira iwe, cyane ko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zitemerera abantu benshi guhurira ahantu hamwe.

Umuryango wa Nyakwigendera wabanje gufata umwanya muto wo kumusezera mu cyubahiro, mbere y’uko inshuti n’abandi batumiwe muri uyu muhango bamusezeraga bwa nyuma.

Mukeshabatware yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal.

Uyu mugabo wari mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mazina mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bikomeye n’abatari bake.

Mukeshabatware yavukiye i Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Akirangiza Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yabaye umwarimu mu karere k’iwabo icyakora ntiyahamara igihe kuko mu 1970 yahise yinjira mu gisirikare.

Yamaze amezi atatu akora ikizamini cyo kwandika mu binyamakuru aragitsinda ahita ajya kwiga mu Bubiligi.

Mukeshabatware avuga ko mu Bubiligi yahamaze umwaka umwe n’amezi atandatu. Ati “Mvuyeyo ndi mu batangije icapiro rya gisirikare.”

Mu icapiro rya gisirikare yahakoraga yarahawe ipeti rya Kaporali. Mukeshabatware avuga ko mu 1973 ari umwe mu bacapye amafoto y’uwari Perezida Habyarimana ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda.

Igisirikare Mukeshabatware yagikoreye imyaka umunani aza kukivamo agaye umushahara muto bahabwaga icyo gihe.

Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina rya Indamutsa.

Yabaye icyamamare,arazikina zinyura benshi hanyuma aza no kwinjira mu mwuga wo kwamamaza ibintu bitandukanye aho yakunzwe cyane yamamaza IMVAHO NSHYA.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa