skol
fortebet

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rya telefoni ryitezweho guca ikimenyane kwa muganga n’ ibindi

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda w’ imyaka 28 Jean de Dieu Habaguhirwa, yakoze ikoranabuhanga rya telefoni rizwi nka ’Melife’ rizafasha abarwayi kudatakaza umwanya munini kwa muganga, rikanaca ikimenyane cyo kwa muganga aho umurwayi yasangaga abandi kumurongo akabacaho agasanga umuganga agahita amuvura yitwaje ko baziranye
Uyu ni umushinga umaze gutsinda ibihembo byinshi mu marushanwa ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagize imishinga ifite udushya.
Nk’urugero mu marushanwa ya MTN Entrepreneurship Challenge (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda w’ imyaka 28 Jean de Dieu Habaguhirwa, yakoze ikoranabuhanga rya telefoni rizwi nka ’Melife’ rizafasha abarwayi kudatakaza umwanya munini kwa muganga, rikanaca ikimenyane cyo kwa muganga aho umurwayi yasangaga abandi kumurongo akabacaho agasanga umuganga agahita amuvura yitwaje ko baziranye

Uyu ni umushinga umaze gutsinda ibihembo byinshi mu marushanwa ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagize imishinga ifite udushya.

Nk’urugero mu marushanwa ya MTN Entrepreneurship Challenge competitions aheruka kuba muri Mata 2016, aho uyu mushinga wa MeLife wabaye umushinga wa kabiri watowe mu mishinga irenga 50 yari yatanzwe n’urubyiruko.

Habaguhirwa anaheruka gutoranywa muri ba rwiyemezamirimo 10 ba mbere mu Rwanda b’urubyiruko bashimwe ku mishinga yabo, muri Road to Nairobi mu Kuboza 2016.

Ubu buryo bwa MeLife ni nk’ubukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, buhuza abarwayi n’abarwaza mu buryo bworoshye.

Uyu Habuguhirwa wazanye ubu buryo mu Rwanda yize Health Care Management muri Kaminuza ya ‘New Hampshire University’ binyuze muri Kepler, akaba yaranize andi masomo ajyanye no kwihangira imirimo.

Yize n’ibijyanye no gucunga abakozi muri Kaminuza ya ‘University of Cape Town’ muri Afurika y’Epfo.

Soma ikiganiro kirambuye Habaguhirwa yagiranye n’ itangazamakuru

Mwabitekerejeho gute?

Natangiye mu mwaka wa 2015, ubwo nihuguye ku bijyanye n’uburyo muri Amerika bakoresha mu kwivuza kwabo n’uko bita ku barwayi ngarutse hano iwacu mu Rwanda nsanga harimo ikibazo mu gutanga serivisi z’ibitaro ku barwayi. Nasanze hari icyo nanjye nakora ngafasha abarwayi guhura n’abaganga bitewe n’ibibazo nabonagamo. Usanga hano abantu bategereza ku mirongo ari benshi, ugasanga bamaze iminsi ibiri biruka ku muganga, abandi bagategereza amasaha n’amasaha batanazi niba bari bumubone, ugasanga muri iki gihe cyirukanka abantu hari byinshi baba batakaza.

Ubwo buryo bwaratangiye?

Ubu twari tukireba ko ubwo buryo twifuza gutangiza bwakora hano mu Rwanda, tureba ibyo twahinduramo. Turifuza gutangirana n’ibitaro bine, tukajya no mu cyaro. Uburyo ubu buri gukora neza, gusa gahunda twifuzaga kuyitangiza mu Kuboza 2016, ariko ntibyakunze. Turateganya ko mu mpera za Mutarama hagana mu ntangiriro za Gashyantare turateganya kuzaba twabitangije.

MeLife muzayitangiza muri bangahe?

Turi itsinda ry’abantu 2 bari hano mu Rwanda, tukagira n’abandi bari mu Bushinwa b’Abanyarwanda. Turi itsinda ry’abantu 8, turifuza kongeramo abandi 2.

Muri Amerika ho wasanze umurwayi iyo ashaka kubonana n’umuganga bigenda bite?

Muri Amerika ho biba byoroshye cyane, hari uburyo bita 1Medical aho umurwayi agenda agasaba guhura n’umuganga akihitiramo n’igihe bari bubonanire ukagenda uzi ngo turahura igihe iki n’iki. Icyo gihe murahura ugahita wikomereza mu kazi kawe.


Jean de Dieu Habaguhirwa watangije uburyo bushya bwa gufasha abarwayi guhura n’abaganga buzwi nka MeLife
Mu Rwanda ho bizakora bite?

Kubera ko mu Rwanda ho uburyo bwa tekinoloji butaratera imbere cyane ugereranyije no mu bindi bihugu nka Amerika, dushaka gukora ku buryo bigendana n’imiterere yo mu Rwanda. Twari twifuje gushyiraho application ariko tubona bitahita bikunda. Twagerageje n’uburyo bwo kwifashisha USSD, aho umuntu akanda imibare n’akanyenyeri n’urwego kuri telefone ariko na yo dusanga ni tekinoloji isaba ko twigisha cyane turayireka. Ubu twashyizeho uburyo bwo guhamagara busanzwe aho abantu bazajya bahamagara kuri Call Centre yacu tukareba gahunda z’ibitaro byose tukamenya uko twohereza umurwayi aho ashaka kwivuza kandi hamwegereye. Ni uburyo buzaba bukorana n’ibitaro.

Murateganya gukorana n’ibitaro bingahe?

Turifuza gutangirana n’ibitaro bike ariko tukifuza kuzakorana n’ibitaro byose; ubu turi gukorana n’ibitaro birimo ibya Muhima, ibya King Faysal n’ibindi.

Uwo mushinga wanyu mubona abantu bawakira gute?

Mu marushanwa aho tugiye batwereka ko bawishimiye cyane. Tubona n’abashoramari bawumva n’andi masosiyete akomeye twawugejejeho barawishimiye cyane.

Ni ikihe ibihe bibazo mubona umushinga wanyu uzakemura?

Hari ibintu by’ikimenyane aho iyo ugiye kwa muganga usanga nk’umuntu kubera ko aziranye n’inshuti ye y’umuganga aca ku bandi bategereje agahita yivuza; ibyo ubu buryo buzabikemura. Icya kabiri hari ubwo umuntu aba atazi gahunda z’umuganga, ugasanga agiye kwivuza agasanga muganga wamuhaye gahunda nta wuhari yaragiye nko hanze. Ikindi hari ubwo usanga abantu birundira ku bitaro bimwe kandi hari ibindi bitaro bibegereye bashoboraga kuba ari byo bajyaho kwivurizaho. Ikindi kintu cy’ingenzi ni uko nk’iyo habaye impanuka umurwayi akeneye kugezwa kwa muganga byihuse azajya afashwa kujya ku bitaro bimwegereye kandi agahita abonana n’umuganga mu buryo bwihuse. Ibyo ni nako muri Amerika bigenda. Natwe turabikenewe, aho umuntu niba afitanye gahunda n’umuganga yajya abona ubutumwa bubimwibutsa, muganga wari waramuhaye gahunda yaba adahari nabwo umurwayi akabimenyeshwa mbere atiriwe ata umwanya we.

Ni iyihe nama ugira urubyiruko rucyitinya?

Inama narugira ni ukutitinya kuko ibyo twagezeho twabigezeho kuko hari abitinyutse, natwe rero reka dukore duhange ibishya, bitangira ari bito ariko bigakura. Uretse ko ari na ngombwa ni n’ikintu dusabwa. Natwe iyo tugize icyo dukora tuba twishyuye ibyo umuryango wadukoreye uturera. Indi nama ni uko dukwiye kumva ko ibintu bishoboka ari uko twashyizemo imbaraga, tugakora cyane kugira ngo tubigereho.

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa