skol
fortebet

Umurundi Gerard Niyondiko yakoze amavuta arinda umubu utera Marariya

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gerard Niyondiko, umurundi utuye muri Burkina Faso yinjiye mu rutonde rw’abitangiye kurwanya umubu utera malaria akoresheje amavuta yo kwisiga yise Maïa

Sponsored Ad

Gerard Niyondiko, umurundi utuye muri Burkina Faso yinjiye mu rutonde rw’abitangiye kurwanya umubu utera malaria akoresheje amavuta yo kwisiga yise Maïa.

Aya amavuta ariko ataremerwa na OMS/WHO n’ubwo uyu Gerard Niyondiko yizeye ko OMS/WHO izemeza bidasubirwaho amavuta ye yirukana imibu.

Malaria ni indwara iterwa n’umubu w’ingore, uzwi nka anopheles. Hari uburyo butandukanye bwo kwirinda uwo mubu, burimo gukoresha inzitiramibu n’ibindi.

Niyondiko, avuga ko kugera ubu OMS "itarigera yemeza amavuta ayo ari yo yose cyangwa ikintu cyirukana imibu bijyanye n’amavuta abantu bisiga gifite uburenganzira bwa OMS kuza ubu.

Hagati aho, avuga ko we na bagenzi be bari kumwe muri uwo mugambi bakoze ubushakashatsi bwerekanye ko aya mavuta akora neza kandi ko nta ngaruka afite kubayakoresha.

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko ingamba zo kurwanya Malaria zikomeje gutanga umusaruro kuko abayirwara bagabanutse bava kuri miliyoni enye mu 2016 bagera kuri miliyoni imwe mu 2021.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, yabitangaje ubwo yari mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria.
<img97830|center

Yavuze ko imibare yo mu 2021 yerekana ko ku Isi hose abarenga miliyoni 240 barwaye Malaria, ihitana abasaga ibihumbi 600, bityo iyo ndwara ikiri icyorezo gikomeye.

Kugeza ubu , uburyo buhari buzwi bwo kwirinda Marariya ni ukuryama mu nzitiramubu iteye umuti. Mu gihe OMS yakwemeza amavuta ya Maïa byakorohereza bensha badakunda kurara munzitiramubu bayishinja kubatera ubushyuhe cyangwa ntibiborohere kuyitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa