skol
fortebet

Urupfu rw’umwarimukazi w’umunyabigwi wigishije Jeanette Kagame, rwasheguye benshi

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

“Umwarimu mwiza ameze nka buji (bougie)-irashonga kugira ngo imurikire abandi babone inzira.” Ayo magambo ya Mustafa Kemal Atatürk yakoreshejwe na Madamu Jeannette Kagame aha icyubahiro Françoise Nyirantagorama witabye Imana afite imyaka 82.
Francoise Nyirantagorama yigishije Jeannette Kagame mu buhungiro mu Burundi, akaba yamushimiye umurage yasize mu Kigo cya Stella Matutina, Ecole Independante na La Colombière de Bujumbura yaje gushingwa n’ Kigali.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Madamu (...)

Sponsored Ad

“Umwarimu mwiza ameze nka buji (bougie)-irashonga kugira ngo imurikire abandi babone inzira.” Ayo magambo ya Mustafa Kemal Atatürk yakoreshejwe na Madamu Jeannette Kagame aha icyubahiro Françoise Nyirantagorama witabye Imana afite imyaka 82.

Francoise Nyirantagorama yigishije Jeannette Kagame mu buhungiro mu Burundi, akaba yamushimiye umurage yasize mu Kigo cya Stella Matutina, Ecole Independante na La Colombière de Bujumbura yaje gushingwa n’ Kigali.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Wiyemeje guhugua benshi muri twe. Waratubumbye uraturwanira unadutera ishyaka…Ruhukira mu mahoro.”

Mukecuru Nyirantagorama abenshi bari baramenyereye kwita Tâté yatangiye amasomo y’uburezi mu mwaka wa 1958. Yavukiye i Nyanza mu mwaka wa 1940, yiga amashuri amashuri abanza mu gace k’iwabo, akomereza ayisumbuye mu Ishuri rikuru ry’i Save aho yigaga Uburezi.

Aho ni ho yatangiriye umwuga w’ubwarimu yimenyereza mu mashuri yo kuri misiyoni. Asoje amasomo yakomereje kwigisha mu Ishuri ribanza rya Kabgayi ahamara imyaka ibiri, nyuma ajya mu Ishuri Rikuru ry’i Nyanza ryigishaga imyuga na ho ahamara imyaka ibiri ndetse biba uko n’i Kansi mbere y’uko iwabo bahungira i Burundi.

Uretse Madamu Jeannette Kagame, umubare munini w’abayobozi mu bigo bitandukanye, abanyamategeko n’abandi bakora mu nzego zitandukanye bakomeje kuririra uyu mubyeyi wabahaye uburere n’ubumenyi bwababereye akabando k’iminsi.

Abo yareze bose bashenguwe n’urupfu rwe ariko banagaragaza ko banyuzwe no kubona umugisha wo kumunyura imbere nk’umurezi.

Ubutumwa bufata mu mugongo abo asize bwose bwishimira ibikorwa by’indashyikirwa, inkuru n’umurage mwiza asize mu Isi y’abazima

Uwitwa Zuba Mutesi yagize ati: “Wari igihome kuri benshi kandi wasize impinduka zidasanzwe. Imana yampaye umugisha umbera inkingi y’urukundo mu buzima bwanjye. Nubwo umutima wanjye ubabaye kandi nkaba nkgukumbuye cyane, nzi ko Imana yaguhamagaye mu rugo ku girango iguhe amahoro n’ikiruhuko. Tâté, urakoze ku byo watubereye byose. Ruhukira mu mahoro marayika wanjye.”

Doris Uwicyeza, wigishijwe na we kuri ubu akabaari umujyanama wa Minisitiri muri minisiteri y’Ubutabera, yashimiye Tâté wahuguye ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ruhukira mu mahoro Françoise Nyirantagorama wahuguye Abanyarwanda bo mu bisekuru bitandukanye, uhereye mu myaka ya 1970 bari impunzi kugeza ku bakiri bato uyu munsi biga mu mashuri y’inshuke muri La Colombiere. Icyampa ubutaka bukanguhira uyu mubyeyi ukomeye, iyi ntwari.”

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane takiki ya 19 Gicurasi 2022, nyuma abantu batandukanye bakomerezaho bakwirakwiza amafoto n’amagambo ahumuriza umuryango, inshuti n’abo yareze kuri ubu barimo gutanga umusanzu wabo mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa