
Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Paparrazi, Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank muri muzika yitabye Imana.
Ni inkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wa tariki 29 Kamena 2023 ivuga ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ahagana saa mbiri z’ijoro azize uburwayi.
Amakuru yamenyekanye avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini arwaye umwijima yivurizaga mu bitaro bya Kibagabaga.
Mu cyumweru gishize VD Frank yari aherutse gutangariza abamukirikira ko ubuzima bukomeje kumucika ndetse asaba Imana kumutiza indi minsi mike yo kubaho.
VD Frank yamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka myinshi ishize yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa bya sinema yakinaga muri filimi yitwa “Ubutumwa bugufi”, mu 2012 yatunganyije filime yanakinnyemo yise “Tuzibanira”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *