Abaganga 2 bakora kuri BAHO International Hospital bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugore
Yanditswe: Saturday 11, Sep 2021
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abaganga babiri bakora mu Bitaro Mpuzamahanga bya Baho (BIH), bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugore uherutse kuhapfira.
Ni abaganga barimo ushinzwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’ushinzwe serivisi z’ikinya ku bagiye kubagwa.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yitabye Imana arimo guhabwa serivisi yo kubagwa kuri ibyo bitaro.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije IGIHE iby’ayo makuru ndetse avuga ko iperereza rigikorwa.
Yagize ati “Yego ni byo. RIB yataye muri yombi ushinzwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku bagore n’ushinzwe serivisi z’ikinya ku bagiye kubagwa bakora mu Bitaro Mpuzamahanga bya Baho. Ni mu rwego rw’iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umugore w’imyaka 54 witabye Imana ku wa 9 Nzeri 2021.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bwihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera, buvuga ko ibindi bizatangazwa nyuma y’iperereza riri gukorwa.
Bwavuze ko iperereza rizakorwa n’abahanga ariryo rizagaragaza icyishe uwo mubyeyi gusa bushimangira ko abaganga bamwitayeho bari bakoze ibishoboka byose kugira ngo barengere ubuzima bwe.
Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Inkuru ya IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *