Abakobwa babiri biga INES-Ruhengeli batewe ibyuma n’ abagizi ba nabi
Yanditswe: Monday 07, May 2018
Abantu batamenyekanye basanze abakobwa biga mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeli mu cyumba bacukamo babatera ibyuma babasiga ari intere.
Byabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018. Aba bagizi ba nabi banibye ibikoresho by’ aba bakobwa gusa agaciro k’ ibyibwe ntabwo karamenyekana.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizeyimana, yabwiye Kigali Today ko Polisi yatabaye nyuma yo guhuruzwa n’abaturage mu ma Sa sita n’igice z’ijoro.
Yagize ati "Polisi yasanze abajura bateye abakobwa babiri biga muri INES batewe n’abagizi ba nabi aho bacumbitse hafi y’ishuri mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza i Musanze."
CIP Twizeyimana avuga ko basanze babateye ibyuma babakomeretsa mu mutwe nyuma, nyuma yo kumena ibirahuri by’urugi bagafungura inzu.
Ati "Abo bakobwa barazaga imfunguzo mu rugi bigaragara ko ari abantu bari basanzwe bahazi bafite amakuru.
"Bamennye ibirahuri by’inzugi binjiza akaboko barafungura babasanga mu nzu babatera ibyuma mu mutwe barabakomeretsa cyane babatwara terefoni zabo n’ibindi tutaramenya neza."
Abo bakobwa bahize bagezwa mu bitaro bya Ruhengeri bakorerwa ubutabazi bwihuse bavurwa ibikomere.
CIP Hamuduni avuga ko Polisi imaze guta muri yombi umusore umwe mu gihe iperereza rigikomeje.
CIP arashimira abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri babashije gutangira amakuru ku gihe batabaza Polisi.
.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *