skol
Fortebet

Abakozi ba ECOBANK bafashwe bari kwakira ruswa ya Miliyoni 4FRW

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 July 2022

Abagabo babiri bakorera Banki ya ECOBANK batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa ya Miliyoni enye n’igice (4.500,000 Frw).

Amakuru avuga ko uko bariya bakozi bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara yagombaga gutezwa inzu ye kubera gutinda kwishyura banki ikigizwa imbere.

Abagomba gufasha ufitiye banki umwenda bari bukorane n’abakora mu byo guteza cyamunara, italiki ya cyamunara ikigizwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga rya e-auction system.

Abafashwe ni Niyonshuti Theogène, akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo yafashwe n’abakiliya ba Banki.

Abakora aka kazi babita Debt Recovery Officer.

Undi yitwa Waswa Edward akaba yari asanzwe ari umushoferi.

Bombi bafatiwe mu modoka bari kwakira ariya mafaranga !

RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo bafatwe, ikibutsa abaturarwanda kwirinda icyaha cya ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko.Kiri mu byaha bimunga ubukungu.

Icyakora hari raporo ya Transparency International Rwanda iherutse gutangaza ko u Rwanda rwamanutseho umwanya umwe mu kurwanya ruswa, ruvuye ku mwanya wa Kane rujya ku mwanya wa Gatanu.

Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kujya babuha amakuru y’abashaka gutanga ruswa kandi bubizeza ko nta nkurikizi bizabagiraho kubera ko barengerwa n’Itegeko.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa ingingo ya 19 rivuga ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

Ivomo:TAARIFA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yahaye Brig.General Nkubito ipeti rya Major...

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul...
16 August 2022 0

Rutsiro: Umwarimu arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi

Umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka...
16 August 2022 0

Umuhungu wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya Gisirikare mu Bwongereza...

Kuri wa Gatanu,Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu banyarwanda...
12 August 2022 0

Polisi y’u Rwanda yamaganye imyambarire ishotorana iharawe n’abakobwa mu...

Hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara...
11 August 2022 3

Kigali: Abamotari banze gukoresha mubazi kubera ibihombo

Bamwe mu bamotari bo mu mujyi wa Kigali batangaje ko batazongera gukoresha...
10 August 2022 0

Nyamasheke: Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yarashwe mu...

Umugabo witwa Nzanywayimana Eliezer wo mu karere ka Nyamasheke uheruka...
9 August 2022 0