skol

Abamotari ntibishimiye itegeko rya Polisi ryo gucana amatara ku manywa na nijoro

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Benshi mu bamotari bo mu Rwanda batangaje ko batishimiye itegeko rishya rya polisi ryo gucana amatara ku manywa na nijoro kuko ngo riri gutuma amatara ya moto zabo ashya cyane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko moto igomba gucana amatara ku manywa na nijoro kugira ngo hagaragare ingano yayo byorohereze ikinyabiziga bibisikana.

Abajijwe ku mumaro wo gucana aya matara,CP John Bosco Kabera yagize ati "Ni ngombwa cyane rero,abajya gushyiraho amategeko baba barabyize ariko usibye no mu Rwanda no ku rwego rw’isi niko bimeze,moto zigomba gucana amatara ku manywa na nijoro."

Abamotari bavuze ko ibi biri kubakenesha ngo kuko itara ryacanwe amanywa na nijoro ubutaruhuka ripfa byoroshye bityo bagahora bajya gukoresha bahindura.

Bavuze kandi ko hari ubwo bibagirwa kuyacana kuko ku manywa utabona neza ko itara riri kwaka bigatuma bandikirwa amande buri kanya na polisi.

Umwe yagize ati "Ampule irashya,urumva guhera mu gitondo kugera nijoro yaka irashya."

Undi ati "Turi guhora tujya mu igaragaje duhindura amatara buri kanya.Hari ukuntu bajyaga baduca ibihumbi 10 itara ritari kwaka saa moya.ariko ninjya mpera mu gitondo nshanye itara nkagera nimugoroba,ntabwo nzibagirwa kuko rizaba ryiriwe ryaka."

Aba bamotari basabye polisi ko igihe babonye itara ritaka ku manywa batakwihutira gutanga ibihano ahubwo habaho kwibukiranya kuko ngo umuntu ashobora kwibagirwa cyangwa rikazima atabizi.

Abajijwe kuri iki kibazo cya Ampule zishya kuko zacanwe ku manywa,CP John Bosco Kabera yagize ati "Ampule icana ku manywa ni nayo icana nijoro.Ntabwo Ampule igira ikibazo kuko yacanwe igihe kirekire.Abamotari babyumve."

Abamotari bamwe bavuze ko nubwo iri tegeko aba ari iry’isi yose ariko hari ubwo biterwa n’igihugu runaka kuko ngo hari ibihugu bihoramo ibihu buri gihe ku buryo kureba neza byanga,bityo mu Rwanda byakizweho.

Bamwe mu bamotari bavuze ko gucana itara ku manywa ntacyo bifasha mu Rwanda gusa polisi ivuga ko n’ubundi byari byanditse mu mategeko ya leta bagomba kubyubahiriza.

Ibitekerezo

  • Najyirango nibarize Afande ko ahakanako Spur zidashya Ariwe natwe bamotari nibande bakoresha izo Spur ibyobintu ntacyo byafasha umutekano womumuhanda ubundi kera twari tuziko Amahame ya Police Arukwijyisha kubabarira no guhana nonubu nuguhana gusa bazaduciye mumuhanda tukamenyako murwanda ntamoto zemewe bakareka kujya batwiyenzaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa