skol
fortebet

"Abana 13,646 basambanyijwe mu myaka 3 ishize"-RIB

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021,rwatangaj ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho mu myaka itatu byagaragaye ko abana 13,646 basambanyijwe.
Ibi RIB yabitangarije mu bukangurambaga bwa RIB bwo gukumira ibyaha byiganjemo ibyo Gusambanya abana, Gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha by’ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw’ubutagondwa n’iterabwoba, bwatangirijwe mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022.Ku (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021,rwatangaj ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho mu myaka itatu byagaragaye ko abana 13,646 basambanyijwe.

Ibi RIB yabitangarije mu bukangurambaga bwa RIB bwo gukumira ibyaha byiganjemo ibyo Gusambanya abana, Gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha by’ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw’ubutagondwa n’iterabwoba, bwatangirijwe mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022.Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, bukazakorerwa mu mashuri yisumbuye.

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry, yagaragaje uburyo amadosiye y’abasambanya abana akomeje kwiyongera uko imyaka igenda ishira, yerekana imiterere y’icyo cyaha mu myaka itatu ishize.

Yagize ati “Mu myaka itatu amadosiye yakiriwe ni 12840, aho muri 2019 hakiriwe amadosiye 3433, muri 2019-2020 hakiriwe 4077, mu gihe muri 2020-2021 amadosiye yari 5330, bigaragaza ko yiyongereye ku kigereranyo cya 55.2%.

Dr Murangira yavuze ko abana basambanyijwe bakomeje kuba benshi kurusha abasambanyije, Ati “Abana basambanyijwe ni 13646 mu gihe abasambanyije ari 13485, iyo urebye iriya mibare irimo ikinyuranyo aho usanga umubare w’abasambanyijwe ari benshi ku basambanyije, bivuga ko umuntu umwe yasambanyaga abana barenze umwe, ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa”.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa