skol

Abana babiri barohamye mu mugezi wa Rusizi bagiye koga umwe arapfa

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Abana babiri bo mu Mudugudu wa Kabirizi, mu Kagali ka Gahinga, mu Murenge wa Mururu, bagiye koga mu mugezi wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze bararohama umwe akurwamo yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Jean Pierre Iyakaremye, avuga ko kuri uyu wa Kane, tariki 24 Ugushyingo, ari bwo aba bana babiri bagiye muri uyu mugezi bogera ku mitumba y’insina, maze ku bw’amahirwe make bararohama, umwe arohorwa ari muzima naho (…)

Abana babiri bo mu Mudugudu wa Kabirizi, mu Kagali ka Gahinga, mu Murenge wa Mururu, bagiye koga mu mugezi wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze bararohama umwe akurwamo yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Jean Pierre Iyakaremye, avuga ko kuri uyu wa Kane, tariki 24 Ugushyingo, ari bwo aba bana babiri bagiye muri uyu mugezi bogera ku mitumba y’insina, maze ku bw’amahirwe make bararohama, umwe arohorwa ari muzima naho uwitwa Imadou Mirindi w’imyaka 10 aboneka mu masaha ya saa saba n’igice yapfuye.

Ati “Bagiye mu mazi bari ku mitumba bafatanyije, bararohama, umwe baramurohora undi baramubura, barashakisha bamubona yapfuye mu masaha ya saa saba n’igice.”

Iyakaremye umaze amezi atatu ayobora uyu murenge, avuga ko mu gihe ahamaze ari inshuro ya kabiri umwana arohamye muri uyu mugezi.

Uyu muyobozi avuga ko ejo ngo bazakorana inama n’abaturage bo muri aka kagari, mu rwego rwo kubakangurira kurinda abana babo kujya koga mu mugezi wa Rusizi.

Nyuma yo gukurwa mu mazi, nyakwigendera yahise ashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Source: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa