skol
fortebet

Abandi banyarwanda 23 birukanwe nabi ku butaka bwa Uganda

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa mbiri z’igitondo, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda zirukanye ku bataka bw’icyo gihugu Abanyarwanda 23,zibajugunya ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Abirukanywe ni abagabo 19, abagore batatu n’uruhinja, kuri ubu bakaba bakiri ku ruhande rwa Uganda aho bagiye kurekurirwa u Rwanda.
Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda. (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa mbiri z’igitondo, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda zirukanye ku bataka bw’icyo gihugu Abanyarwanda 23,zibajugunya ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Abirukanywe ni abagabo 19, abagore batatu n’uruhinja, kuri ubu bakaba bakiri ku ruhande rwa Uganda aho bagiye kurekurirwa u Rwanda.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda.

Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry’inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa