Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, Nibwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko abanyonzi n’abandi bantu muri rusange batwara amagare batagomba kurenza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba bakiri mu muhanda.
Ibi ACP Boniface Rutikanga yabitangarije mu kiganiro Zinduka cya Radio/tv 10 ubwo yabazwaga ku karengane abanyonzi bakorerwa mu turere dutandukanye byu mwihariko mu karere ka Ngoma, aho Polisi itangira gufata amagare yabo guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoba.
Abanyamakuru bakomeje kumugaragariza imbogamizi iki cyemezo kigira ku iterambere ry’akarere n’abaturage muri rusange maze uyu Muvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ahubwo bari gukora neza kandi ko bigomba gukomeza m rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.
Yagize ati "Ndumva barimo gukora neza. ubundi guhera Saa kumi nebyiri z’umugoroba amagare yose agomba kuba yavuye mu muhanda, iki n’icyemezo kireba igihugu cyose kuko nta terambere ririmo urupfu”.
Asobanura iby’urupfu, ACP RUTIKANGA yavuze ko ubundi igare mu ijoro ritagira ibirango byatuma hari uribona mu mwijima nkuko moto n’imodoka biba bimeze.
Yanavuze kandi ko abanyonzi n’abamotari ari bo baza ku mwanya wa kabiri mu guteza impanuka zibyara impfu aboneraho kubasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza namategeko abagenga mu rwego rwo gukumira impanuka zibera mu mihanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *