skol
fortebet

Abasore n’inkumi 16 bafashwe bari kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo birengagije COVID-19

Yanditswe: Tuesday 14, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo.
Bafatiwe mu mu rugo rw ’uwitwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amajyambere.
Rutayisire Smith w’imyaka 22 ni umwe mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yemeye amakosa bakoze akangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk’ayo (...)

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo.

Bafatiwe mu mu rugo rw ’uwitwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amajyambere.

Rutayisire Smith w’imyaka 22 ni umwe mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yemeye amakosa bakoze akangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo we na bagenzi be.

Yagize ati "Twafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’inshuti yacu. Kubera urusaku rwa Radiyo twacurangaga abantu barabyumvise batanga amakuru Polisi iradufata."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bakirimo kurangwa n’imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yavuze ko abo bantu batazihanganirwa bazajya berekwa abaturage kandi banabihanirwe.

Ati "Kabone niyo waba warakingiwe cyangwa utarakingirwa, wipimishije cyangwa utipimishije COVID-19 buri muntu wese agomba gushyira intera hagati y’undi, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa ndetse mukirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana. "

CP Kabera yakomeje akangurira ba nyiri resitora na hoteli kujya bubahiriza amabwiriza bahawe yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 abibutsa ko aho bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

Abafashwe kuri icyumweru uko ari 16 bajyanywe muri sitade amahoro baraganirizwa bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa