Agasembuye katumye umusirikare wa RDC arenga umupaka aza mu Rwanda
Yanditswe: Monday 26, Sep 2022
Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yafatiwe k’ubutaka bw’u Rwanda n’imbunda ye, ku wa Gatandatu,tariki 24 Nzeri 2022.
Amakuru avuga ko yavuze ko yari aje gutashya inkwi zo guteka mu Rwanda ariko Umuvugizi wa RDF yavuze ko yari yasinze.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje aya makuru ko uyu musirikare wa Congo, yafashwe “yasinze ariko nta kindi gikorwa kibi yari agambiriye”
Brig Gen Rwivanga yavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje (…)
Umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yafatiwe k’ubutaka bw’u Rwanda n’imbunda ye, ku wa Gatandatu,tariki 24 Nzeri 2022.
Amakuru avuga ko yavuze ko yari aje gutashya inkwi zo guteka mu Rwanda ariko Umuvugizi wa RDF yavuze ko yari yasinze.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje aya makuru ko uyu musirikare wa Congo, yafashwe “yasinze ariko nta kindi gikorwa kibi yari agambiriye”
Brig Gen Rwivanga yavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare byambukiranya imipaka mu karere (EJVM) iby’ifatwa ry’uyu musirikare wa Congo kugira ngo asubizwe iwabo.
Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko iki kibazo cy’uyu musirikare wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, ku ruhande rwa RDF, babifashe nk’ibintu bisanzwe.
Si ubwambere hafatiwe abasirikare b’iki gihugu k’ubutaka bw’u Rwanda, kuko kuwa 17 Kamena undi musirikare yinjiye k’umupaka w’u Rwanda arasa, hanyuma aza no kuhasiga ubuzima.
Uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza kubera ibyo bishinjanya.
Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York mu cyumweru gishize, Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwihishe muri M23.
Perezida Paul Kagame, yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ibya none ndetse ko umuzi wabyo kuva na cyera ari wo ugihari ariko ko inzira zikwiye kwifashishwa mu kuwurandura atari zo zikoreshwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *