skol

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano umu Jenerali muri RDF

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Brig Gen Andrew Nyamvumba wo mu ngabo z’u Rwanda, zimushinja kugira uruhare mu kwenyegeza amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Kuva muri Kamena 2021 Brig Gen Nyamvumba ni Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Amerika mu itangazo ryasohowe n’Ishami ryayo rishinzwe iby’Imari, yamushinje kuba "mu ntangiriro za 2023 yayoboye Diviziyo ya gatatu (y’Ingabo z’u Rwanda) binjira ku butaka bwa RDC, hanyuma bafatanyije n’abarwanyi ba M23 batera ibirindiro ndetse n’ibigo bya gisirikare bya FARDC."

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasirikare benshi ba Congo Kinshasa.

Mu bantu batandatu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano kandi harimo na Colonel Bérnard Byamungu uri mu basirikare bakuru ba M23; umutwe u Rwanda rumaze igihe ruregwa guha ubufasha.

Ni nyuma yo kuwinjiramo mu mwaka ushize acitse Igisirikare cya Congo (FARDC).

Abo Amerika ifatira ibihano ibakumira kuba bakwinjira ku butaka bwayo ndetse imitungo bahafite igafatirwa.

Ni Amerika by’umwihariko ivuga ko iri ku ruhande rw’abasivile b’abanye-Congo bagizweho ingaruka n’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa