Bugesera:Polisi yafunze Umuvuzi gakondo ushinjwa gushyira ku ngoyi abarwariye iwe
Yanditswe: Friday 06, Oct 2023
Umuvuzi gakondo witwa Manirafasha Philomene,yatawe muri yombi, akurikiranyweho gushyira ku ngoyi abarwariye iwe mu rugo ruherereye mu karere ka Bugesera.
Uyu muvuzi gakondo atuye mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba mu Karere ka Bugesera.
Amakuru avuga ko afata abarwaye indwara zirimo n’izo mu mutwe akabazirika ku biti aba yarashinze iwe mu nzu asanzwe ashyiraho amatungo, akababoha amaboko n’amaguru.
Uyu muvuzi gakondo yiyemerera ko impamvu azirika abarwayi akenshi baba bafite ibibazo byo mu mutwe.
Umwe ati “Ni nk’aba, baza bafite ikibazo cyo mu mutwe, bavuye i Ndera, byananiranye. Iyo dusanze ari abarwaye iby’amashitani yo mu miryango, duhitamo kubazirika ngo batagenda, biriya bitambaro ni ibyo tuba twabazirikishije.”
Umuyobozi w’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu ,Nyirahabineza Gertulde, avuga ko hari abiyitirira umwuga wo kuvura bakangiza ubuzima bw’abaturage.
Ati “Tugenda duhura n’abavuzi gakondo batandukanye, aho tugenda tureba, ukabona ko barenze ku mabwiriza bakabije ariko tukagerageza kwitabaza inzego z’ibanze,n’ iz’umutekano. Twasanze yabacumbikiye biba ngombwa y’uko tubakurayo, twitabaza inzego ariko dushimira n’i Bitaro bya Mayange kuko byaje bigahita bibakurayo uwo mwanya nta gutinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu muvuzi gakondo yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Yatawe muri yombi agiye gushyikirizwa inzego zindi zibishinzwe. Ubu yari akiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.”
Imbangukiragutabara z’Ikigo nderabuzima cya Mayange nizo zatwaye ku bitaro abo barwayi bari bashyizwe ku ngoyi,kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *