Bugesera: Polisi yagaruje akayabo kari kibwe umugabo mu modoka
Yanditswe: Friday 10, Mar 2023
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera yafatanye umugabo w’imyaka 37, ibihumbi 617 Frw muri asaga miliyoni akekwaho kwiba umucuruzi ayakuye mu modoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu kabari ko mu Mudugudu wa Rukora, Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Twahawe amakuru saa Cyenda z’igicamunsi n’umucuruzi avuga ko ubwo yari avuye ku iduka, yinjiye mu (…)
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera yafatanye umugabo w’imyaka 37, ibihumbi 617 Frw muri asaga miliyoni akekwaho kwiba umucuruzi ayakuye mu modoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu kabari ko mu Mudugudu wa Rukora, Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Twahawe amakuru saa Cyenda z’igicamunsi n’umucuruzi avuga ko ubwo yari avuye ku iduka, yinjiye mu rugo asiga aparitse imodoka ku muhanda irimo agakapu karimo 1,500,000 Frw agarutse arebye asanga hasigayemo ibihumbi 350Frw gusa, andi aburirwa irengero.”
“Mu gihe Polisi yatangiye iperereza ryo gushakisha uwibye ayo mafaranga, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo yahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Rukora, ko hari umugabo usanzwe uzwiho ubujura ufite amafaranga menshi kandi wasinze, arimo no kugurira inzoga abantu bo muri ako gasanteri, bikekwa ko ari ayo yibye. Abapolisi bahise bahagera bamusangana ibihumbi 617 ahita atabwa muri yombi.”
Uyu mugabo akimara gufatwa yiyemereye ko ari ayo yibye mu gakapu yabonye mu modoka yasanze iparitse ku muhanda ifunguye ibirahure, avuga ko andi yayakoresheje cyakora ko atazi umubare wayo.
Hamwe n’amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo iperereza rikomeze, akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
SP Twizeyimana yashimiye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye uyu ucyekwaho ubujura afatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi batangira amakuru ku gihe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *