skol
fortebet

Bugesera:Yemeye ko yibye moto ya mugenzi we kubera ko yagiye kunywa inzoga ntamuhe

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro rya tariki ya 21 Mutarama Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bagaruje moto ya Maniragaba Janvier w’imyaka 37 bicyekwa ko yari yibwe na Hitayezu Ildephonse w’imyaka 43.

Sponsored Ad

Yafatiwe mu Murenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba,Umudugudu wa Kabukuba ari naho Hitayezu atuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana yavuze ko Maniragaba akimara kwibwa moto ku mugoroba wa tariki ya 21 Mutarama yahise atanga amakuru kuri Polisi itangira gushakisha iyo moto n’uwacyekwagaho kuyiba.

Yagize ati” Kuri uwo mugoroba harimo kugwa imvura Maniragaba asiga moto hanze ayifunze yinjira mu nzu ajya kugama ariko aho ku rubaraza hari hahagaze Hitayezu wenyine. Mu kanya gato Maniragaba yarasohotse arebye abura moto ye acyeka Hitayezu.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Maniragaba amaze kubura moto ye yabimenyesheje Polisi ndetse n’ubuyobozi bwa sosiyete itanga ikoranabuhanga rya za mubazi ziba kuri moto z’abamotari. Ubwo hahise hifashishwa ikoranabuhanga irashakishwa irafatwa.

Ati” Hifashishijwe ikoranabuhanga ryerekana icyerekezo cy’aho moto (GPS) na mubazi iri kuri za moto. Mu ikoranabuhanga twarabibonaga ko hari abantu barimo kwica mubazi yari kuri moto ya Maniragaba ariko kuko bari bamaze kwangiza mubazi ya moto ya Maniragaba hifashishijwe indi moto ibageza ahari moto yibwe.

Barahageze bayisanga mu kizu kitabamo abantu kiri ahavuzwe haruguru hafatiwe Hitayezu, byahise bicyekwa ko ari Hitayezu wayihahishe kuko n’ubundi yigeze gutura aho hantu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko hahise hafatwa Hitayezu ndetse yemera ko ariwe wibye iyo moto ngo abitewe n’umujinya w’uko bagiye mu kabari kunywa inzoga bamusize hanze ntibamuhe.

CIP Twizeyimana yagiriye inama abantu gucika ku ngeso yo kwiba ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora, yanagaragaje ko kuri ubu ikoranabuhanga ryabaye ryinshi nta wapfa kwiba ikintu ngo agiheze adafashwe.

Yanakanguriye abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari ikibazo kibaye kuko no kugira ngo iyo moto ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe hakiri kare.

Hitayezu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa