Collège Inyemeramihigo yongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’iminsi itatu
Yanditswe: Thursday 08, May 2025

Indi nyubako iraramo abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025.
Mu ijoro rya tariki ya 5 Gicurasi, ni bwo inyubako ya mbere iraramo abanyeshuri b’abahungu muri iri shuri yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose bifite agaciro ka miliyoni 47 Frw bihinduka umuyonga.
Icyo gihe, byasobanurwaga ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi warenze igipimo gisanzwe, kuko mbere y’uko iyi nyubako ishya, umuriro wari wabanje kugenda, hacanwa moteri.
Karake Dan wiga mu mwaka wa kane muri iri shuri yatangaje ko inyubako yahiye ari iyo we na bagenzi be bimukiyemo nyuma y’aho iya mbere ihiye.
Ati “Ingorane dufite ni uko inyubako turaramo ziri kugenda zishya umunsi ku munsi. Ubwa mbere yarahiye, ibikoresho birangirika, abakinnyi tubura ibikoresho byinshi; ibyangombwa, n’ibyo twari tubonye twari twabyimuriye mu yindi, none na yo yahiye.”
Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, Ahishakiye Fabrice, yagaragaje impungenge z’uko mu gihe ikibazo kiri gutera izi nkongi z’umuriro kitakemurwa mu buryo burambye, n’izindi nyubako zishobora gushya.
Abajijwe niba ababuriye ibikoresho mu nkongi iheruka barafashijwe, yasubije ati “Yego, barafashijwe. Ntabwo ari 100% gusa iby’ingenzi umuntu akenera kugira ngo abeho nk’umunyeshuri barabibonye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko iyi nyubako yafashwe n’inkongi mu ahagana saa saba z’amanywa, kandi ko Polisi y’igihugu yihutiye gutabara ibintu byose bitarakongoka. Kuri iyi nshuro, yasobanuye ko icyayiteye kitaramenyekana.
Meya Mulindwa kandi yasobanuye ko hagikorwa isuzuma kugira ngo hamenyekanye ibyangirikiye muri iyi nyubako n’agaciro kabyo kandi ko nyuma yo kubarura ibyangiritse, hashakishwa uburyo bwo gufasha abanyeshuri.
Yagize ati “Tugiye kongera tubarure ibyangiritse vuba, turebe ibiri mu bubiko bw’Akarere, nidusanga bitarimo, twiyambaze MINEMA kuko abana bagomba kubona matela bararaho, tubwire MINEDUC, twamaze no kubwira REB, idufashe kubona amakayi, kubona amakaramu.”
Yasobanuye ko abanyeshuri 194 baburiye matela mu nkongi yabanje bahawe inshya zatanzwe na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza (MINEMA), ibyo kwiyorosa n’ibindi bikoresho birimo iby’isuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye ababyeyi barerera abana muri iri shuri kudahangayika, abamenyesha ko ari impanuka, kandi ko hagiye gufatwa ingamba zizatuma inyubako zaho zitongera gufatwa n’inkongi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *