skol
fortebet

Dr.Kayumba Christopher yongeye guhamagazwa na RIB

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.
Urwandiko rwo ku wa 7 Nzeli 2021 rwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,rugaragaza ko RIB isaba Dr Kayumba kwitaba kuri uyu wa Gatatu.
Iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 8 Nzeli 2021 ku isaha ya saa tanu (11h00) za mu gitondo.”
Icyakora,RIB ntiyigeze (...)

Icyakora,RIB ntiyigeze itangaza icyo yahamagariye Dr.Kayumba Christopher umaze igihe atanga ibiganiro kuri You Tube asaba Leta kugira ibyo ihindura mu nzego zitandukanye.

Si ubwa mbere Dr Kayumba ahamagajwe na RIB kuko no muri Werurwe 2021 yasabwe kwitaba kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cy’umukobwa wahoze ari umunyeshuri we umushinja gushaka kumufata ku ngufu.

Muri Werurwe 2021,Christopher Kayumba,wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru, yatangaje iby’ishyaka rishya rya politiki yashinze ryitwa ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD).

Mu kiganiro yatanze ku mbuga nkoranyambaga akirishinga, Dr Kayumba yavuze ko ishyaka RPD - yitaga kenshi umuryango - rishingiye ku bitekerezo by’uko u Rwanda "rwava mu bukene bwabaye karande, rwagira demokarasi n’iterambere birambye, n’akarengane kagacika".

Uyu mwalimu muri kaminuza, yarangije igihano cy’igifungo mu kwezi kwa 12/2020, yari amaze umwaka afunze aregwa guteza akaduruvayo ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Akimara gushinga ishyaka tariki 16 z’uku kwezi kwa gatatu,bucyeye tariki 17 kuri Twitter hatangajwe inkuru y’uko Kayumba yagerageje gufata ku ngufu umukobwa yari abereye umwalimu mu ishuri ry’itangazamakuru wamusanze mu rugo rwe.

Hashize iminsi 10 uwo bivugwa ko yahohoteye atazwi, umunyamakuru Fiona Muthoni Ntarindwa yanditse kuri Twitter ko ari we Kayumba yashatse gufata ku ngufu mu 2017.

Fiona M. Ntarindwa yemeje ko ari we uvugwa mu ruhererekane rw’inyandiko yanditswe kuri Twitter na Kamaraba Salva, ivuga ko yagiye kureba Kayumba ngo bavugane ibireba ishuri, ’asanga ameze nk’uwasinze’ ashaka kumusambanya ku ngufu, ariko abasha kumucika arahunga.

Christopher Kayumba, nawe akoresheje Twitter, yahakanye ibyo birego, avuga ko bigamije "gupfobya igitekerezo cyacu twashyize mu bikorwa" cy’ishyaka riharanira demokarasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa