Umutwe wa M23 ukomeje kurwana inkundura n’ingabo za Leta ya Kongo ndetse n’imitwe bifatanyije aho kuri uyu wa Gatandatu nabwo uvuga ko watewe.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yanditse kuri Twitter ye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu "ibirindiro byacu biri Rusekera biri mu muriro w’ihuriro [ry’Ingabo] za Guverinoma.”
Bisimwa yavuze ko ibikorwa Ingabo za Congo n’imitwe bakorana bakomeje gukora ari “ikimenyetso cy’uko Guverinoma ya Congo yiyemeje guhangana na M23, ibinyuranyije (…)
Umutwe wa M23 ukomeje kurwana inkundura n’ingabo za Leta ya Kongo ndetse n’imitwe bifatanyije aho kuri uyu wa Gatandatu nabwo uvuga ko watewe.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yanditse kuri Twitter ye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu "ibirindiro byacu biri Rusekera biri mu muriro w’ihuriro [ry’Ingabo] za Guverinoma.”
Bisimwa yavuze ko ibikorwa Ingabo za Congo n’imitwe bakorana bakomeje gukora ari “ikimenyetso cy’uko Guverinoma ya Congo yiyemeje guhangana na M23, ibinyuranyije n’inzira y’amahoro yemerejwe i Luanda.”
FARDC n’abo bafatanyije barimo na FDLR ngo bari kumisha umuriro w’amasasu kuri M23 bakoresheje ibitwaro biremereye.
M23 yavuze ko FARDC yateye ibirindiro byayo, mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 uyu mutwe wasohoye itangazo nanone rishinja Ingabo za Congo kugaba ibitero mu birindiro byawo biri muri Groupement ya Bwiza.
Ku bwa M23, “biragaragara ko Guverinoma ya Congo itagishaka amahoro”, ku bw’imyitwarire yayo itesha agaciro ingufu abayobozi b’akarere bakomeje gushyira mu gushakira abanye-Congo amahoro.
M23 yavuze ko yaburiye kenshi y’uko abatuye Bwiza bakeneye ubutabazi, ishimangira ko idashobora kwemera ko abaturage bakomeza kwicwa mu gihe amahanga arebera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *