skol
fortebet

Gahunda ya “USALAMA VII” yarangiye hafashwe ibicuruzwa bitemewe n’amategeko bya miliyoni zisaga 38 FRW

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] na Polisi y’u Rwanda batangaje ko operation “USALAMA VII” yafashe abantu 36 ndetse n’ibicuruzwa bitemewe n’amategeko bifite agaciro ka 38,158,145 Frw angana n’amadorali y’Amerika 38,465.8USD.
Izi nzego zombi zavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe n’amategeko y’igihugu n’ayo mu karere ndetse n’ibitujuje ubuziranenge, imiti y’abantu ndetse n’iy’amatungo itujuje ubuziranenge, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] na Polisi y’u Rwanda batangaje ko operation “USALAMA VII” yafashe abantu 36 ndetse n’ibicuruzwa bitemewe n’amategeko bifite agaciro ka 38,158,145 Frw angana n’amadorali y’Amerika 38,465.8USD.

Izi nzego zombi zavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe n’amategeko y’igihugu n’ayo mu karere ndetse n’ibitujuje ubuziranenge, imiti y’abantu ndetse n’iy’amatungo itujuje ubuziranenge, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’imodoka bwambukiranya imipaka, iterabwoba, gucuruza intwaro ndetse n’ibikorwa byangiza ibidukikije.

Icyo gikorwa cyateguwe hashingiwe ku bindi bikorwa bitegurwa na Polisi mpuzamahanga (#Interpol) ndetse n’ibihugu biba mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba East African Police Chiefs Cooperation (EAPCCO).

Abafashwe muri ibi bikorwa bafunze ni abantu mirongo itatu na batandatu (36) bakaba barimo gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yavuze ko ishimira abaturarwanda batanze amakuru kugirango abakoraga ibinyuranye n’amategeko bafatwe inibutsa ko iki gikorwa kizakomeza kugirango hakumirwe ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa