skol
fortebet

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera gufuha

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge wa Jali,mu karere ka Gasabo, yatwitse Moto y’umugabo we witwa Kimonyo J.M.V irashya irakongoka yose.

Sponsored Ad

Uyu mugore yakoze ibi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/10/2021 biturutse ku makimbirane bombi basanzwe bafitanye.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Jali w’agategano NIOYOMUGABO Grégoire, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Hanga.rw dukesha iyi nkuru.

Yagize ati:’’Nibyo koko Mukampabuka yatwitse Moto y’umugabo we ,byatewe n’amakimbirane bari bafitanye’’.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha yakoze.

Amakuru yatanzwe n’baturanyi avuga ko uyu mugabo yari umusore ukiri moto ,yashakanye n’uyu mugore akuze aba ari nawe yamuguriye Moto, biracyakwa ko yayitwitse kubera kumufuhira ko ayitwaraho inkumi.

Uyu mugore witwa Beatrice w’imyaka 62 asanzwe afitanye ubucuruzi bw’akabari n’umugabo we witwa Kimonyo w’imyaka 30 y’amavuko.

Ngo uyu mugabo yari yazanye umukobwa uzajya abakorera muri kariya kabari ariko Beatrice abona hari ikindi kibyihishe inyuma ngo uriya atari umukozi ahubwo ari ihabara.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021 biriya ari byo byazamuye intonganya hagati y’umugore n’umugabo dore ko anamushinja kumuca inyuma akajya kwiryamanira n’abakobwa bakiri bato bari mu kigero kimwe.

Umwe mu baturage yagize ati “Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagiye azana umukozi w’umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari. Umugore yaje kujya mu nzu asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.”

Yakomeje agira ati “Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.”

Uyu muturage avuga ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu “ngo yavugaga ati “n’ubundi imitungo yanjye ni yo ikoshya reka nze nkwereke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa