skol
fortebet

Gasabo: Umunyerondo yakubise undi inkoni yo mu mutwe aramwica amuhoye 300 FRW

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amafaranga 300 niyo yabaye intandaro yatumye umunyerondo yica mugenzi we bari kumwe amukubise inkoni mu mutwe,ajyanwa mu bitaro bya kibagabaga ari naho yaje kugwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu mudugudu w’Umurava mu kagari ka ruhango mu murenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yavuze ko ngo aba banyerondo bahuye n’abakongomani babaha ibiceri 300 FRW ariko aba baza kubipfa umwe akubita undi inkoni mu mutwe aramuhitana.

Uyu yagize ati “Nibyo abo banyerondo barwaye ari babiri uwo muturage yigendeye.Hari hagati ya saa saba na saa munani z’ijoro.”

Abaturage bavuga ko aba banyerondo basanzwe bavugwaho urugomo none bageze aho bicana ubwabo bityo bafite ubwoba bw’umutekano wabo kuko ngo nibo bashobora gukurikiraho.

Umwe ati “Bafite inzara nyinshi.Niba umuntu ari kwica undi ku biceri 300 FRW nitwe dukurikiyeho.Batangiye gusubiranamo bakorana akazi ubwo urumva twe bataratwica.Hatagize igikorwa natwe abaturage batwahukamo ugasanga baratwishe.”

Madamu Kamufozi Charlotte,umukuru w’Umudugudu w’Umurava mu kagari ka ruhango nawe yemeje aya makuru ko Umunyerondo wabo yishwe na mugenzi we ndetse uwakoze icyaha yajyanwe kuri Station ya RIB ya Gisozi.

Ati "Nkuko mwabyumvise,umunyerondo wacu yitabye Imana yishwe na mugenzi we.Uwakoze icyo cyaha yatawe muri yombi ari kuri polisi hanyuma RIB yatangiye iperereza ariko ntabwo turamenya icyo bapfuye dutegereje ko baduha amakuru.

Umunyamahanga watanze ayo mafaranga ntabwo tumuzi,ibyo abaturage bavuga ntabwo njye nabihagararaho ntabwo nzi uko byagenze.Abo banyerondo babanye neza n’abaturage kuko bakoranaga akazi kabo neza nubwa mbere ibi bibaye."

Mu minsi ishize nabwo abanyerondo bo mu murenge wa Gatsata bakubise umuturage bamugira intere,basiga bamwibye telefoni.

Abaturage bakomeje gusaba Leta gushakira igisubizo bamwe mu banyerondo bagira urugomo ndetse ngo basigaye batesha umutwe abaturage.Bamwe bavuze ko bifuza ko babakuraho kuko ngo bakabije kwiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa