Gasabo: Umusore ucukura umucanga yishe uwo babanaga afatanwa agafuni kariho amaraso
Yanditswe: Monday 23, Jul 2018
Umusore w’ imyaka 22 witwaga Hakorimana Gadi mwene Ntabareshya na Musabyimana ukomoka mu karere ka Ngororero umurambo we bawusanze mu musarane wo mu gipangu yakodeshagamo mudugudu wa Muhororo akagali ka Kagugu umurenge wa Kinyinya, birakekwa ko yishwe na Niringiyimana Theoneste w’ imyaka 25 babanaga uvuka ku Gisenyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga nibwo abatuye muri iki gipangu babonye amaraso mu nzu aba basore bakodeshaga bayakurikiye aberekeza mu musarane ari naho babonye umurambo wa Nyakwigendera.
Igipangu ibi byabereyemo kirimo abapangayi benshi bakodesha. Abo muri iki gipangu bakimara kubona umurambo mu musarane bahise babimenyesha ubuyobozi bw’ umudugudu buhageze busanga Niringiyimana Theoneste afite agafuni kariho amaraso, abwira abayobozi ko yigiriye mu kazi ariko abayobozi baramukomeza kugeza polisi ihageze imuta muri yombi nk’ uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kinyinya UMUHOZA Rwabukamba yabitangarije UMURYANGO.
Gitifu Rwabukamba yadutangarije ko aba basore bombi bakoraga umurimo wo gucukura umucanga mu mudugudu wa Rukingu wo mu kagari ka Kagugu. Bari bamaze amezi atatu babana.
Yagize ati "Twahise tumusanga aho amaraso ni mabi ntabwo yirukanse twamufashe ubu ari kuri polisi afite n’ agafuni yamukubise kariho amaraso. Namubajije arambwira ngo yari amaze igihe amusuzugura"
Saa sita z’ amanywa igikorwa cyo gukura uyu murambo mu musarane cyari kigikomeje. Saa kumi n’ imwe z’ igitondo ngo nibwo ubu bugizi bwa nabi bwabaye.
Abo muri iki gipangu bavuga ko Niringiyimana Theonetse ashobora kuba yubikiriye Gadi wari uzwi ku izina rya Rasta kuko ngo uyu Rasta yari umusore amafite imbaraga nyinshi. Bavuga kandi ko aba basore bari babanye neza. Ikizwi ni uko ngo bataha batinze bakazinduka bigira gupagasa .
UMUHOZA Rwabukamba yasabye abaturage kujya baganiriza abaturanyi babo kugira ngo bamenye uko babanye hanyuma aho babonye ikibazo babimesheje ubuyobozi hakiri kare bubagire inama.
Ibitekerezo
Banyirinzu bajye baganiriza abapangayi hakiri kare kandi ntibakakire abantu babana 2 batava inda imwe nubwo nabo byabaho ariko sikimwe nababana gutyo gusa.