skol
fortebet

Gatsibo: Yatawe muri yombi azira kwiyita umukozi wa REG akambura abaturage

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafaahe uwitwa Nkotanyi David ukurikiranweho kwiyitirira kuba umukozi w’ikigo gishinzwe ingufu (REG) akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w’amashanyarazi akawugeza mu ngo zabo.
Yafatiwe mu mudugudu wa Nshoro, akagari ka Taba mu murenge wa Muhura, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamema, nyuma y’uko abaturage bari bamaze gutahura ko ari umutekamutwe bagahamagara Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafaahe uwitwa Nkotanyi David ukurikiranweho kwiyitirira kuba umukozi w’ikigo gishinzwe ingufu (REG) akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w’amashanyarazi akawugeza mu ngo zabo.

Yafatiwe mu mudugudu wa Nshoro, akagari ka Taba mu murenge wa Muhura, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamema, nyuma y’uko abaturage bari bamaze gutahura ko ari umutekamutwe bagahamagara Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Nkotanyi yafashwe nyuma yo kwaka abaturage babiri amafaranga y’u Rwanda 31000 ababwira ko ari ayo kwiyandikisha no kugura Kashi pawa.

Yagize ati: " Mu kwezi gushize Kwa Gatanu, nibwo Nkotanyi yagiye mu Kagali ka Taba Umudugudu wa Nshoro, abeshya abaturage babiri baturanye; Akijuru Jean Pierre na Akimana Drocelle ko ari umukozi wa REG kandi ashobora kubafasha bakarahura umuriro bawukuye ku mapoto manini ya Leta bakawugeza mu ngo zabo, kandi ko kugira ngo bikunde basabwa kuzana ibyangombwa bibaranga, icyangombwa cy’ubutaka, n’amafaranga 15500 kuri buri muntu yo kwiyandikisha no kugura Kashi pawa."

Yongeyeho ko:"Nyuma y’Ukwezi bayamuhaye ntibongere kumubona, ku wa gatandatu tariki 25 Kamena, nibwo bumvise inkuru nziza y’uko arimo gutembera muri Santeri ya Muhura niko guhita bahagara Polisi. Abapolisi nakoze ibikorwa byo kumufata baza kumusanga muri iyo Santeri ahita atabwa muri yombi."

Nkotanyi agifatwa, yiyemereye ko afite ibyangombwa by’abo baturage ariko ko amafaranga yayakoresheje azayashaka akayabasubiza.

SP Twizeyimana yasabye abaturage kuba maso bakareka guha amafaranga abaturage bababeshya ko bazabaha serivise z’ibyo bagenerwa n’amategeko.

Yongeyeho ko Abakozi ba Leta baba bafite ibyangombwa bibaranga, igihe cyose bacyetse umuntu ubaka amafaranga bagomba kujya babimenyesha Polisi cyangwa inzego z’ibanze."

Nkotanyi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Muhura, ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa