skol
fortebet

Gicumbi: Umugore yabyaye umwana upfuye kubera umuganga ushinjwa guta akazi akajya gusambanya umurwaza

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20/09/2021 ahagana saa mbiri mu Murenge wa Muko wo mu karere ka Gicumbi, ku Kigo Nderabuzima cyaho hamenyekanye amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, bivugwa ko umuganga wari kumwitaho atabonetse kuko yari araranye n’umukobwa.

Sponsored Ad

Mukarugira Speciose w’imyaka 45 yari arwaje Mukantambara Theonille w’imyaka 30 wari utwite,babuze Umuganga waraye izamu witwa Mutuyimana Ismail ngo abafashe umubyeyi abashe kubyara neza.

Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ni uko uko kurangarana umubyeyi byaturutse ku kuba Umuganga yari yararanye n’indaya y’umurwaza “basambanaga”.

Nyuma yo guhamagara Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima (Tutulaire), yaraje akora igenzura “koko asanga uwo Muganga ari kumwe n’iyo ndaya mu cyumba” kigenewe Abaganga baraye izamu kandi bitemewe.

Umunyamakuru w’Umuseke ukurikirana iyi nkuru yamenye ko Umuganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi.

Hari amakuru kandi umwe mu bari mu Murenge wa Muko yahaye Umuseke avuga ko abo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri bari ku Kigo Nderabuzima bakurikirana iki kibazo.

Twagirimana Alphonse Umugabo w’umugore wabyaye umwana upfuye avuga ko umugore we yamwohereje kwa muganga ku gihe, ku manywa ahura na Muganga, ndetse amubwira ko aza kubyara. Uwo yaratashye, haza undi urara ijoro, ngo yaje kubonana n’umugore utwite mu masaha ya saa sita z’ijoro, amubwira ko isuha itarameneka, asubira kuryama.

Nyuma umugore yaje gutaka cyane, umurwaza ngo ajya gukomangira Umuganga bamurembeje aza kwita ku mubyeyi wari kunda yabuze umwuka, niko kumubwira ngo asunike umwana, nuko umugore aragerageza umwana avuka yapfuye.

Tutulaire nibwo yahise ajya kugenzura agendeye ku makuru umurwaza yatanze ko Umuganga yabarangaranye kuko yari kumwe n’umukobwa urwaje undi muntu bararanye, niko kugenda amusanga mu cyumba aramukingirana.

Uyu mugabo ati “Byagezeho Umuganga akababwira nabi, ngo bamwitondeshe igihe ntikiragera.”

Avuga ko Abayobozi bamusabye kuvuga icyo yifuza, kuko Umuganga yemera ikosa, ngo ababwira ko yifuza ko hakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

Umuganga ukora kuri kiriya Kigo Nderabuzima yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko uwaraye izamu yari kumwe n’umukobwa na we yayumvise ariko ko atayahagararaho kuko atari ahari.

Titulaire avuga ko yagenzuye ibyavugwaga n’abarwaza ko Umuganga yarangaranye umubyeyi kubera umukobwa bararanye, asanga arahari.

Ati “Twagiye kureba dusanga arahari (umukobwa wararanye n’Umuganga), umukozi tugirana inyandiko, bukeye tubimenyesha Abayobozi badukurikiye.”

Iyakaremye Jean Paul avuga ko uriya mukozi ukekwaho biriya ari mu kigero cy’imyaka 28-30, ndetse ko inzego zirimo RIB zageze ku Kigo Nderabuzima.

Inkuru ya UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa