skol
fortebet

Gishari: Hatangiye amahugurwa y’abazahugura abandi mu kubungabunga amahoro ku Isi

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017 hatangiye icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abazahugura abandi mu kugarura no kubungabunga amahoro ku Isi, aya mahugurwa yateguwe n’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF).
Aya mahugurwa azamara ukwezi kumwe afite insanganyamatsiko igira iti:”Twongerere ubushobozi abahugura abandi, tubaha ubumenyi bukwiye”.
Atangiza aya (...)

Sponsored Ad

Mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017 hatangiye icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abazahugura abandi mu kugarura no kubungabunga amahoro ku Isi, aya mahugurwa yateguwe n’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF).

Aya mahugurwa azamara ukwezi kumwe afite insanganyamatsiko igira iti:”Twongerere ubushobozi abahugura abandi, tubaha ubumenyi bukwiye”.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko muri Polisi y’u Rwanda amahugurwa aza mu myanya y’imbere mu bituma Polisi y’u Rwanda igeza ku banyarwanda umutekano, anavuga ko gukorera hamwe ari byo bituma muri aka karere haboneka umutekano.

Aha yavuze ati:”Ibikorwa byo kubungabunga amahoro ntibyagerwaho n’igihugu kimwe ukwacyo, ni nayo mpamvu ibihugu bihuriye mu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (EASF) bisabwa guhura gutya, bagahanahana ubunararibonye, kandi uku guhurira hamwe nibyo biha imbaraga ibihugu byacu.”

Yasabye abayitabiriye kuyabyaza umusaruro avuga ati:”Mugomba gukora cyane mugakurikirana aya mahugurwa neza, kandi mfite icyizere ko ubumenyi musanganywe buzagira icyo bwiyongeraho, mumenye ko ubumenyi muzahabwa ari ingirakamaro cyane mu kugarura no kubungabunga amahoro.”

CP Nshimiyimana yasoje ashimira umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (EASF) kuba waragiriye icyizere u Rwanda ngo rwakire aya mahugurwa, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kwakira andi mahugurwa ayo ariyo yose igihe babibasabye.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasiimire ushinzwe igice cy’abapolisi mu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (EASF) wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko uretse kongerera ubumenyi abayitabiriye, aya mahugurwa azanatuma basangira ubunararibonye, banahuze amasomo ku buryo hazabaho integanyanyigisho imwe izajya igenderwaho mu bihugu bigize uyu mutwe.

Yavuze kandi ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi, kuko ubumenyi abayitabiriye bazakuramo bazabugeza ku matsinda y’abapolisi (Formed Police Unit) bagiye kubahiriza amahoro ku Isi.

Aha yavuze ati:”Nk’uko mubizi, FPU zigira uruhare rukomeye mu kubahiriza amahoro haba mu bihugu byabo no mu muryango w’Abibumbye kuko bacungira umutekano abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, bagafasha mu bikorwa by’uwo muryango no gucunga umutekano w’abasivili mu bihe by’intambara. Ubusanzwe guhugura FPU biri mu nshingano z’ibihugu baturukamo, ariko ibyo dukora nk’ n’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba ni ugufasha aba bazahugura abandi, tukabaha ubumenyi buhagije kugirango nabo bazahugure abandi, bakanamenya byimbitse imikorere ya za FPU n’uruhare rw’abagiye kugarura no kubungabunga amahoro.”

ACP Kyasiimire, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana neza kuko abazayatsinda neza bazashyirwa ku rutonde rw’abazajya bifashishwa aho bakeneye abahugura abandi mu bihugu bigize uyu mutwe ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (EASF).

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’ishuri rya Gishari by’umwihariko kubera uko ryiteguye neza ngo ryakire aya mahugurwa.

Aya mahugurwa yari yatumiwemo ibihugu 5 aribyo u Rwanda, Burundi, Kenya, Ethiopia na Uganda, ariko ibyayitabiriye ni bitatu aribyo; u Rwanda, Ethiopia na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa