skol

Gitifu washinjwaga kwanga gukora ihererekanyabubasha yabikoze yaraye muri stade

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 July 2021

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinigi witwa Ngabonzima Jean de Dieu yaraye afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 arazwa muri stade ndetse anemera gukora ihererekanyabubasha nubwo mbere ngo yari yabyanze.

Kuwa 07 Nyakanga 2021 nibwo amakuru y’uko ba gitifu 7 b’utugari two mu karere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo bitewe no kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko uyu Ngabonzima yanze kwegura.

Amakuru avuga ko uyu Ngabonzima yanze gutanga ibikoresho by’akagari bidindiza serivisi abaturage bakeneye.Ibi bikoresho yabitanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021 ubwo yemeraga kubikora yarajwe muri stade kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Akarere ka Rubavu kabinyujije kuri Twitter,kagize kati "Nyuma yo gusezera ku kazi ntiyitabire ihererekanyabubasha,Ngabonziza wari Gitifu w’Akagari ka Kinigi yahererekanije ububasha ubwo yararaga muri Stade kubera gufatirwa mu kabari anywa inzoga mu kagari yayoboraga avuye mu Murenge atuyemo kandi turi muri Guma mu rugo kubera Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba ahamya ko iri hererekanyabubasha rigiye gutuma serivisi zihabwa abaturage zirushaho kunozwa kuko ibikoresho byari bimaze iminsi bibitswe mu rugo rw’uyu mukozi wasezeye byasubijwe mu Kagari."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Ikamyo yagonganye n’ivatiri igwa igushije urubavu [AMAFOTO]

Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri...
12 October 2021 0

Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira...

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine...
11 October 2021 0

Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo...

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bwatangiye kubarura ibyangijwe...
11 October 2021 0

Ngoma:Umunya Nigeria yasanzwe mu nzu yapfuye

Umunya-Nigeriya witwa Tukumbo Shakuru Adeite yasanzwe mu rugo rumwe rwo mu...
8 October 2021 0

Kimisagara: Mu mugezi wa Mpazi basanzemo umurambo w’umugabo

Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge munsi y’ikigo cya MAISON...
8 October 2021 0

Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bato bakoraga impushya mpimbano zo...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira Polisi ikorera mu...
8 October 2021 0