skol
fortebet

Haravugwa kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza RDC

Yanditswe: Monday 18, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zarenze umupaka w’igihugu cyazo zikinjira muri DR Congo hakabaho kurasana.

Sponsored Ad

Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri territoire de Nyiragongo, nk’uko bivugwa na Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye.

Ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruravuga kugeza ubu ku bivugwa n’uruhande rwa DR Congo, BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’igisirikare cy’u Rwanda, ntacyo kirasubiza.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo muri ako gace biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Lt Col Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma ari uko haje ubufasha bw’izindi ngabo za FARDC zikabasha gusubiza inyuma iz’u Rwanda zari zarenze umupaka.

Radio Okapi ivuga ko abaturage bamwe bahunze bakagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, ariko nyuma y’uko imirwano ihosheje bagasubira mu ngo zabo.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bwa Congo zikurikiranye abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bazwi nk’aba-coracora.

Mu majwi yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bavuga ko abo basirikare b’u Rwanda bageze ku butaka bwa Congo habayeho kurasana n’ingabo za FARDC, mu mirwano itamaze umwanya munini.

Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hato bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga.

Hambere kandi uruhande rw’u Rwanda rwakunze gufata abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda habayeho kwibeshya cyangwa ku zindi mpamvu.

Ibibazo by’ubushyamirane nk’ubu muri ako gace byatumye mu 2012 hashingwa urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura.

Lt Col Kaiko yavuze ko ibyabaye kuri uyu wa mbere baza kubigeza kuri EJVM ikaba ari iyo "izasobanura iby’iki kibazo."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa