skol
fortebet

Hoteli y’umuryango wa Rwigara iratezwa cyamunara kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 24, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu, i Kigali mu Rwanda, hateganyijwe cyamunara yo kugurisha hoteli y’umuryango wa Assinapol Rwigara. Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje iyo nzu igurishwa kubera umwenda uvugwa ko uwo muryango ufitiye banki yitwa COGEBANK.
Umuryango wa Rwigara uvuga ko nta mwenda ufitiye iyo banki kandi ko ubifitiye gihamya. Urubanza rw’ubujurire busaba ihagarikwa ry’iyo cyamunara rwari ruteganijwe kuri uyu wa kane rwimuriwe kuwa mbere, ariko cyamunara iraba kuri uyu wa gatanu. Adeline (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu, i Kigali mu Rwanda, hateganyijwe cyamunara yo kugurisha hoteli y’umuryango wa Assinapol Rwigara. Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje iyo nzu igurishwa kubera umwenda uvugwa ko uwo muryango ufitiye banki yitwa COGEBANK.

Umuryango wa Rwigara uvuga ko nta mwenda ufitiye iyo banki kandi ko ubifitiye gihamya. Urubanza rw’ubujurire busaba ihagarikwa ry’iyo cyamunara rwari ruteganijwe kuri uyu wa kane rwimuriwe kuwa mbere, ariko cyamunara iraba kuri uyu wa gatanu. Adeline Mukangemanyi Rwigara yabibwiye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana ko batungujwe n’icyo cyemezo.

Uwashinzwe kugurisha inzu y’umuryango wa Rwigara, Me Michel Hitiyarenye, yabwiye IJWI RY’AMERIKA ko igihe nta cyemezo arabona cy’umucamanza kimubuza kugurisha iyo inzu arakomeza akazi.

Ati "Cyamunara ntabwo ihagarikwa n’uyikoresha ahubwo ihagarikwa n’urukiko cyangwa ubuyobozi bwatanze uburenganzira bwo kuyikoresha.Iyo nta cyemezo cyaturutse muri izo nzego zibifitiye ububasha.

Abajijwe niba yamenye ko urubanza rw’Ubujurire rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe kuwa Mbere w’icyumweru gitaha,Michel yavuze ko we nta makuru yizewe arahabwa n’inzego zose ndetse nyiri umutungo ariwe wamubwiye ko hari urubanza.

Uyu yavuze ko abamuhaye akazi ndetse n’urukiko batigeze bamusaba gusubika iyi cyamunara bityo iraba nta kabuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa