Huye: Polisi yarashe ushinjwa ubujura bw’insinga z’amashanyarazi
Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ahita apfa.
Uyu mugabo warasiwe mu kagari ka Muhororo mu Mudugudu w’Agasharu, abaturage bavuga ko yari yarabazengereje ahora abicira umuriro.
Polisi ivuga ko yarashwe agiye gucika ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga.
Polisi ivuga ko iki cyaha uyu Nzarubara yagikoreye mu ntara zitandukanye cyane cyane mu ntara y’Amajyepfo.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi, nk’uko polisi ibitangaza.
Ni mu gihe polisi imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12.360.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *