Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko akurikiranyweho kwica mugenzi we w’imyaka 18 bapfuye umukobwa ukora akazi ko kwicuruza.
Uyu muhabo ukurikiranyweho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu gatuza, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo kwica.
Iko cyaha cyabaye ku wa 07 Mutarama 2022 mu gihe cya saa yine z’ijoro mu Mudugudu w’Agacyamu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye ho mu Karere ka Huye.
Iperereza rigaragaza ko uyu mugabo yishe mugenzi we bapfuye umukobwa w’indaya yashakaga gutahana bakamwangira.
Mu ibazwa rye, ukekwaho icyaha yemera ko ari we wamuteye icyuma nyuma y’uko bashwanye bapfuye indaya yashakaga gutahana bakamwangira n’inzoga yari yanyoye.
Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN
Ahanwe yakoze amabara