skol
fortebet

Huye:Umugore yakubise umugabo we amuhora ko yasohotse mu rugo atamusabye uruhushya

Yanditswe: Monday 09, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’umugore wo mu karere ka Huye wakubitiye umugabo we mu nzira amubwira ngo “haguruka dutahe”,bitewe nuko ngo yahisemo kuva mu rugo nta ruhushya asabye.

Sponsored Ad

Umugore bakunze kwita ’Nyirambegeti’ utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yavuye mu rugo akagenda atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangiriza.

Uwitwa Annonciata Byukusenge washyize aya mashusho kuri Twitter, yagize ati “Abagabo bahohoterwa n’abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande ? Ibi byabereye mu Murenge wa Huye, Umudugudu wa Kubutare.”

Uyu mugore yumvikanye abwira uyu mugabo yakubitaga yicaye hasi ati "Haguruka dutahe."Uyu mugabo yarimo kurira ahamagara abantu bari hafi aho bashungereye,hanyuma uyu mugore aramubwira ati "funga umunwa."

Aya mashusho yasangije benshi barimo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye,yatumye benshi bacika ururondogoro ndetse kuri Twitter akarere kwamusubiza kati “Urakoze ku makuru utanze. Ikibazo kirakurikiranwa.”

Ni amashusho atari aya cyera kuko ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Kanama 2021 ubwo Nyirambegeti yahanaga umugabo we wari wazerereye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uriya mugore yari amaze iminsi abwiye umugabo we ko atagomba gushingura ikirenge mu rugo atamubajije kandi ngo abimwemerere.

Nsanzimana Gad uyobora Akagari ka Rukira, yatangaje ko uriya mugore yakubitiye umugabo we muri kariya Kagari ariko ko badasanzwe batuye muri kariya gace.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugore asanzwe avuka mu Mudugudu wabereyemo kiriya gikorwa, bakaba bararwanye ubwo bariho bataha i Mbazi.

Nsanzimana yagize ati “Ariko ngo mu mirwanire yabo bashobora kuba bari basinze. Ayo makuru ni yo nahawe ; ni bwo ngo umugore yakubise umugabo.”

Abasanzwe baturanye n’uriya muryango, batangaza ko bahora mu makimbirane ndetse ko umugore akunze gukubita umugabo we kuko amurusha imbaraga z’umubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa