skol
fortebet

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo n’abapolisi 1000 cyoherejwe muri Mozambike

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, icyiciro cya kabiri muri bitatu bigize Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000, cyerekeje muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, imaze igihe yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, icyiciro cya kabiri muri bitatu bigize Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000, cyerekeje muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, imaze igihe yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shabab.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo ku wa gatanu rivuga ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo zizoherezwa n’umuryango wa SADC.

Rivuga kandi ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zizakora "imirwano n’ibindi bikorwa byo kugarura umutekano" by’umuhate wo gusubizaho ubutegetsi bwa Mozambique.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu,yagarutse ku nyungu u Rwanda rwiteze muri Mozambique.

Yagize ati “Icyo tuzunguka ni uko tuzaba turi gushyira mu bikorwa amasezerano twemeranyijeho mu 2015 yo kurinda umutekano w’abaturage aho bari hose, biri mu nshingano zacu.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yagize ati "Ingabo na Polisi bizunganirana mu kurinda umutekano. Ikijyanye Polisi ni mu kurwanya iterabwoba, ibigira mu nshingano, tuzafatanya na Polisi ya Mozambique. Ikindi ni ukurinda umutekano w’abaturage no kugarura ituze."

Leta y’u Rwanda ivuga ko izi ngabo zigiyeyo hakurikijwe "amasezerano menshi" ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.

Ibikorwa by’izo nyeshyamba muri Cabo Delgado bimaze guhitana abasivili babarirwa mu bihumbi n’abandi benshi bavuye mu byabo barahunga.

AMAFOTO;IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa