skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umupolisi yasunikiye imodoka umuntu yapfiriyeho

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ahagana saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatanu, umupolisi yagaragaye ku Gishushu iruhande rwa RDB mu karere ka Gasabo,afasha abaturage gusunika imodoka yari yapfiriye mu muhanda.
Nubwo abantu bamwe bashinja Polisi kwihutira guhana ariko uyu mupolisi yakoze benshi ku mutima kubera iki gikorwa cyiza.
Ifoto yashyizwe hanze na IGIHE igaragaza uyu mupolisi asunikira uyu muturage imodoka yakoze benshi ku mutima ndetse babigaragaza mu butumwa bwashyizwe kuri Facebook.
Umwe yagize ati "Yooo! I’m (...)

Umwe yagize ati "Yooo! I’m proudly for you police! Dushaka abapolisi bameze nkuyu mu gufasha rwose.!"

Undi yagize ati "Uyu mu policeman yifitemo ubudasa.

Undi yagize ati "Bose babaye nk’uyu igitego twaba tugitsinze."

Polisi ikunze kuvuga ko nubwo abapolisi bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo bagomba no guharanira ko abaturarwanda bagira ubuzima bwiza.

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona igikorwa nk’iki gifatwa nk’igitangaza cyabaye.

    Birababaje kubona igikorwa nk’iki gifatwa nk’igitangaza cyabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa