skol
fortebet

Igorofa rikoreramo Ikinyamakuru IGIHE ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Monday 13, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha ya saa tatu z’ijoro zo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, igorofa izwi nko kwa Ndamage ikoreramo ikinyamakuru IGIHE yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Polisi y’u Rwanda ikaba ari yo yazimije iyo nkongi ariko kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye ndetse nta muntu wahasize ubuzima.
Iyi nkongi yafashe etage ya kane Ikinyamakuru Igihe.com cyakoreragamo kandi amafoto yerekanye ko hahiye ibintu byinshi.
Ikindi ngo ni uko igice cyose cya etage ya mbere hejuru cyahiye kirakongoka ndetse na (...)

Sponsored Ad

Mu masaha ya saa tatu z’ijoro zo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, igorofa izwi nko kwa Ndamage ikoreramo ikinyamakuru IGIHE yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Polisi y’u Rwanda ikaba ari yo yazimije iyo nkongi ariko kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye ndetse nta muntu wahasize ubuzima.

Iyi nkongi yafashe etage ya kane Ikinyamakuru Igihe.com cyakoreragamo kandi amafoto yerekanye ko hahiye ibintu byinshi.

Ikindi ngo ni uko igice cyose cya etage ya mbere hejuru cyahiye kirakongoka ndetse na etage ya kabiri uturutse hasi yahiye.

Amakuru aravuga ko abantu benshi bari batashye keretse ngo abana bari bakirimo tukaba tutaramenya ibyabo neza.

Ikinyamakuru IGIHE cyasohoye itangazo rirambuye kuri iyi nkongi yibasiye ibiro byacyo.Kiti "Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nzeri 2021, ahagana saa Tatu z’umugoroba, inyubako IGIHE ikoreramo (izwi nko kwa Ndamage) yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo.Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ndetse polisi yatangiye iperereza ryimbitse.

Ibyabaye ntibiri bukome mu nkokora inshingano zacu zibanze zo gutara no gutangaza amakuru ndetse n’izindi serivisi dusanzwe duha abafatanyabikorwa.

Turashimira abakomeje kuduha ubutumwa bwo kwifatanya natwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa