skol
fortebet

Imodoka yari itwawe n’ umukozi wa MTN nayo yarasiwe hafi ya Kigali Convention Center

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2016, imodoka yari itwawe n’ umukozi wa MTN witwa Karenzi Benjamin uri mu kigero cy’ imyaka 30 yarashwe amapine uwari uyitwaye atabwa muri yombi.
Ibi byabaye nta masaha menshi ashize Polisi irashe Umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy agahita yitaba Imana. Aba bombi polisi yabarasiye hafi ya Kigali Convention Center mu ma saha atandukanye.
Polisi ivuga ko ari Nzamwita warashwe agapfa ndetse n’umukozi wa MTN warasiwe amapine y’ imodoka abapolisi (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2016, imodoka yari itwawe n’ umukozi wa MTN witwa Karenzi Benjamin uri mu kigero cy’ imyaka 30 yarashwe amapine uwari uyitwaye atabwa muri yombi.

Ibi byabaye nta masaha menshi ashize Polisi irashe Umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy agahita yitaba Imana. Aba bombi polisi yabarasiye hafi ya Kigali Convention Center mu ma saha atandukanye.

Polisi ivuga ko ari Nzamwita warashwe agapfa ndetse n’umukozi wa MTN warasiwe amapine y’ imodoka abapolisi yabahagarikaga bakanga guhagarara.

Ikindi polisi ivuga ko bombi bari basinze kandi ngo polisi yabahagarikaga aho guhagarara bagakomeza gusatira umupolisi ubahagaritse bashaka kumugonga.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko mbere y’ uko iminsi mikuru itangira, Polisi y’ u Rwanda yari yibukije abantu ko bagomba kwidagadura badahungabanyije umutekano ariko ngo hari abarimo kubirengaho.

Uyu mukozi wa MTN uvugwaho gusuzugura abapolisi no gushaka kubagonga, yeretswe itangazamakuru yanga kugira icyo atangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa