skol

Ingabire Victoire yongeye guhamagazwa na RIB

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2021

Umuyobozi w’Ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera mu gihugu, w’sihyaka Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa 18 Ukwakira,yagize ati “Ejo ku wa 19 Ukwakira 2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB.”

RIB biciye ku muvugizi wayo Murangira Thierry,yabwiye Umuseke ko Madamu Ingabire "yahamagajwe bishingiye ku iperereza riri gukorwa kuri nyiri Umubavu TV n’abandi bantu umunani (8) bafashwe mu Cyumweru gishize.”

Uyu Ingabire,yabwiye BBC ko kugeza kuri iki cyumweru abayoboke ba DALFA Umurinzi barindwi ari bo bamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Muri aba harimo Sibomana Sylvain wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire mbere y’uko ashinga DALFA Umurinzi.

Ku wa gatatu nijoro, nibwo RIB yatangaje kuri Twitter ko yafunze abantu batandatu barimo na nyir’isheni Umubavu TV yo kuri YouTube Théoneste Nsengimana, bakurikiranyweho "gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda".

Madamu Ingabire ku wa kane yabwiye BBC ko muri abo batandatu, abandi ari abo mu ishyaka rye barimo n’abari barihagarariye ku rwego rw’intara.

Ingabire Victoire yafunguwe ku wa 15 Nzeri 2018 ku bw’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho akatiwe n’inkiko mu Ukuboza 2013 amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe.

Akimara gufungurwa, Ingabire yumvikanye kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba ndetse ko uko yagiye muri gereza ari ko yasohotse.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0

Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z’amashanyarazi agiye kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30...
2 December 2021 0

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n’intama 2 z’umuturage birapfa

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa...
30 November 2021 0

Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu...
30 November 2021 0

Rubavu: Akarere kiyemeje guhangana n’abiyise abuzukuru ba shitani bazwiho...

Abasore n’abana bazwi ku izina ry’abuzukuru ba shitani bamaze imyaka myinshi...
29 November 2021 0

Abanyeshuri 3 barohamye mu kiyaga cya Burera bagiye koga

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la...
29 November 2021 0